Kenya : Umugabo yabajijwe n’umugore we impamvu amuca inyuma ahita afata igisu amukata intoki 3 amufungirana mu cyumba bararamo

08/11/2023 19:05

Umugabo witwa Boniface Nawate wo mu gihugu cya Kenya  yakase umugore we intoki 3 nyuma y’uko umugore we amusabye ko baganira ku ihabara ry’uyu mugabo bafatanyaga bamuca inyuma.

 

 

Boniface Nawate yafatiwe ahitwa Mzungu Mchafu muri Likoni ho muri Kenya, nyuma yo gukora amarorerwa yo guca intoki z’umugore we babanaga.Ubwo umugore wa Boniface witwa Hellen Kangecha yabazwaga uko byagenze , yasobanuye ko yaganirije umugabo we kuby’umugore baryamana bakamuca inyuma , arangije agira uburakari ngo ajya gufata igisu amukata intoki 3 amufungirana mu cyumba ahita yigendera.

 

 

Nyuma yo gutabwa muri yombi, ukekwaho icyaha yagejejwe imbere y’umuyobozi mukuru wa Mombasa, Gladys Ollimo, aho yemeye icyaha ashinjwa cyo guhohotera umugore we agafata icyuma cyo mu gikoni akamukata intoki eshatu.Nk’uko byasomwe uyu munsi ku wa 08 Ugushyingo 2023 , ngo uyu mugabo yasigiye ubusembwa umugore we Hellen.

 

 

Boniface yavuze ko nta mpamvu yo kumufunga kuko ngo ari we utunze umuryango cyakora wemera icyaha.Yagize ati:”Ndasaba imbabazi gusa mbabajwe n’ibyabaye  ariko urukiko rurebe ko arinjye utunze umuryango kandi nindamuka noherejwe mu rukiko umuryango wanjye uzahangayika ubeho nabi”.Urukiko rwavuze ko uru rubanza ruzamwa tariki 21 Ugushyingo uyu mwaka.

Src: K24

Advertising

Previous Story

Celine Dion uherutse gusohokana n’abahungu be yatewe ishavu n’urupfu rw’umubyinnyi we wapfuye

Next Story

Abagize itsinda rya P-Unity ryo muri Kenya bishongoye bavuga ko bimye Diamond Platnumz ‘Collable’ nyuma yo kubirukaho igihe kirekire

Latest from HANZE

Go toTop