Kenya: Abaturage barembejwe n’impyisi zirikurya abagore

13/01/2024 17:04

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kiamugumo bakomeje kuvuga ko barembejwe n’impyisi ziri kubarya bakaba bafite impungenge ko zirakomeza kwataka n’abandi zikabarya.

 

Nkuko byatangajwe n’umugabo witwa David Murithi usanzwe abarizwa muri Ako gace, yavuze ko impyisi zatatse abagore bane zikabaruma ubwo bari bagiye mu mirimo mu mirima yabo ihinzemo icyayi.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko babayeho mu bwoba cyane kubera izi mpyisi.Mu magambo ye yagize ati: “Tubayeho mu bwoba cyane, kuko kujyana abana bacu ku ishuri rya Ngariama primary schools biragoye kuko tuziko impyisi zishobora kutwataka turi mu rugendo.”

Muri abo bagore bariwe n’impyisi, bahise bajyanwa ku ivuriro ryari hafi aho ndetse Bose amazina yabo yamenyekanye kuko umwe yitwa Susana Wawira, Mariona Wawira, Toronto Macharia na Sicily Murungi.

 

Umwe muri abo bagore witwa Susan Wawira, yavuze ko mu ishyamba rya Mount Kenya harimo insinga z’umuriro wamashanyarazi bityo bakwiye kuzana ababyize bakabafasha kujya muri iryo shyamba bagahagariks izo mpyisi gukomeza kwataka abaturage.

 

Dufite ubwoba bw’abana bacu bahora bagenda bagiye kwiga ko bashobora kwatakwa nizo mpyisi.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Dore ibyiza by’inyanya uturi uzi

Next Story

Ghana: Imihango yahitanye umukobwa

Latest from HANZE

Go toTop