Ghana: Imihango yahitanye umukobwa

13/01/2024 17:18

Umusore witwa Mutala wo mu gihugu cya Ghana w’imyaka 24 yababajwe n’urupfu rw’umukunzi we witwa Epiphany ndetse atangaza byinshi ku rupfu rw’uyu mukobwa rutarasobanuka neza.

 

Ubusanzwe abakobwa bose bagira igihe cyo kujya mu mihango ndetse ni kimwe mu gihe kitakirwa neza n’abakobwa benshi kuko bavuga ko akenshi usanga baribwa cyane iyo bari muri icyo gihe.

 

Hari ababasha kwakira uburibwe ndetse bakageraho bakabimenyera nubwo hatabura abakomeza gushyengurwa n’uburibwe kubera ko kwakira ko ibyo bintu bagomba kubababaho igihe kinini ndetse buri kwezi mu buzima bwabo.

 

Nk”uko uyu musore yabivuze, yagaragaje ko umukobwa bari basanzwe bakundana yari ari mu mihango nkibisanzwe ariko ko yendaga kuyivamo kuko ngo yaburaga igihe gito.

Yakomeje avuga ko ubwo uyu mukobwa yari mu mihango yaje gukomeza kujya aribwa ndetse biza gutuma yanga kurya aribyo byaje gutuma uyu mukobwa ngo ahasiga ubuzima.

Abantu benshi bakomeje kwibaza icyateye uyu mukobwa gupfa kuko barahamya ko urupfu rwe rurimo amayobera menshi cyane.

 

Icyakora abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwihanganisha uyu musore wabuze umukunzi we.

Source: tdpelmedia.com

Advertising

Previous Story

Kenya: Abaturage barembejwe n’impyisi zirikurya abagore

Next Story

Nshaka kurongora umukobwa wa Bebe Cool ! Umusore yarahiriye kwegukana umukobwa w’icyamamare

Latest from HANZE

Go toTop