Kenny Sol ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika Nyarwanda , ibi bigaragarira ku rubyiniro iyo yatumiwe mu gitaramo runaka.
Kenny ubu ni umugabo wa Kunda Alliance mu buryo bwemewe n’amategeko n’Imbere y’Imana nk’uko amakuru abivuga nyuma yo gukora ubukwe.Kennu Sol amakuru avuga ko yabukoze mu buryo bw’ibanga.
Kuri uyu munsi tariki 1 Werurwe 2024 , ubwo yaganiraga na Radio ya Kiss FM ikorera mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Kenny Sol yahishuye ko ajya gukundana n’umukunzi we Kunda Alliance bari batari kumwe mu gihe cy’imyaka 4 ndetse ngo ubukwe bwabo bwabaye bamaze imyaka 6 baziranye.
Kenny Sol yagize ati:” Ni umuntu tumaranye igihe kuko biriya byabaye tumaranye imyaka 6, urumva anzi cyane ntaramamara kuri uru rwego.Ikindi twagiye mu rukundo ari kure yanjye imyaka 4 yose turari kumwe.Mbona rero ni umuntu ukomeye cyane n’ibi bintu twirirwamo.Biroroshye cyane kurambirwa”.
Yakomeje agira ati:” Ni umuntu wihangana cyane kandi uzi ibyo mbandimo , unanyumva cyane kuko kenshi iyo umuntu atakumva ntabwo mwahuza”.
Kenny Sol avuga ko yakundiye umugore we kwihangana no kuba afite icyerekezo muri we afite byinshi ashaka kugeraho.
