Abagaba b’ingabo z’Ibihugu bya SADC ziri muri DRC gufasha FARDC bahuriye i Goma

01/03/2024 11:29

Abagaba b’Ingabo z’Ibihugu bya SADC zirimo iza Malawi , Tanzania n’u Burundi bahuriye i Goma munama igomba kubahuza nk’uko Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo yabyemereye BBC dukesha iyi nkuru.

Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ni bimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC arinawo wohereje ingabo n’ibikoresho byo gufasha Leta ya Congo mu guhashya umutwe wa M23.Muri iyi Nama harimo nabu b’u Burundi nabwo bufasha Leta ya DRC muri uru rugamba ihanganyemo na M23.

Colonel Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi w’Ubutegetsi bwa Gisirikare bw’Intara ya Kivu ya Ruguru mu Butumwa bwanditse yemereye BBC ko abagaba b’Ingabo z’ibyo Bihugu bageze i Goma, abajijwe ibiri kubyo barigaho agira ati:” Reka dutegereze”.

Amakuru avuga ko uwageze i Goma bwa mbere ari Umukuru w’Ingabo za Tanzania General Jacob John Mkunda hamwe n’intumwa y’Umugaba w’Ingabo za Malawi.

Mu bandi bageze i Goma harimo; Gen Christian Tshiwewe Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRC , Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo n’Umugaba w’Ingabo z’u Burundi nk’uko Ibiro ntara Makuru bya Congo bibivuga.

Aba basirikare bakiriwe na Lt Gen Fall Sikabwe Ukuriye ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo hamwe na Maj Gen Peter Cirimwami Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Biteganyijwe ko baza kuganira ku ntambara ingabo z’Ibihugu byabo zirimo kurwana na M23 .Niyo nama ya mbere ihuje aba basirikare bakuru b’ingabo zoherejwe muri DRC muri DRC gufasha ingabo z’iki Gihugu ku rwana na M23.

Isoko: BBC

Advertising

Previous Story

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza

Next Story

Kenny Sol yasobanuye icyo yakundiye umugore we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop