Advertising

Kenny Sol yahuje imbaraga na Harmonize bakorana indirimbo bise ‘One More Time’ – VIDEO

07/12/23 20:1 PM

Kenny Sol ni umwe mubahanzi Nyarwanda bitwara neza cyane ndetse bafite izina ritari rito mu matwi y’Abanyarwanda.Uyu muhanzi ukoresha imbaraga zose kugira ngo ibyo yize mu ishuri rya Muzika abishyire mu bikorwa, yahuje imbaraga na Harmonize nawe udatuza kugira ngo ashimishe abafana be.

 

Harmonize yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo nizo yakoranye n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie wanamutambagije u Rwanda.One More Time ni indirimbo igaruka  k’ubuzima bw’abakundana dore ko aba bahanzi bombi mu myandikire yabo bibanda cyane ku rukundo ndetse ikaba ari indirimbo iri kuri ‘Album’ ya Kenny Sol yize ‘Stronger Than Before’.

 

Muri iyi ndirimbo , Harmonize, atangira agira ati:” Mu by’ukuri uraryoha, erega ni wowe gusa mbona (…) , yego rwose ndashaka kuba umugabo wawe w’ubuzima bwawe”.Uyu muhanzi akomeza asaba umukobwa ko bakongera kubikora bigahura neza n’igisobanura cy’izina bitiriye iyi ndirimbo.

 

Mu nyikirizo y’uruvangitirane rw’amajwi, umuhanzi Harmonize na Kenny Sol, baba bagaragaza ko bishimiye kumenyana n’uwo mukobwa ubundi bakamusaba ko bakongera, nyamara ntabwo bigeze basobanura neza ibyo bavugaga ko bifuza kongera gukorana n’uwo mukobwa.

 

Kuruhande rwa Kenny Sol agaruka mu gitero gikurikira asobanura uburyo ari umunyamahirwe kubera abana b’abakobwa bamukikije , gusa akavuga ko yaboneye amahirwe muri umwe muri bo, akamushimira ko atuma agira ibihe byose cyane.

 

Muri iyi ndirimbo Kenny Sol na Harmonize bose bibanda kururimi rw’Icyongereza bikumvikana ko baba bashaka ko indirimbo yabo yaba mpuzamahanga aho kuguma muri ibi bihugu bya Afurika byibanda kururimi rw’Igiswahili.

 

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakomeje kwitwara neza muruhando rwa muzika Nyarwanda binyuze mubihangano bye akora umusubirizo.Iyi ndirimbo yakozwe na Element mu majwi, Amashusho ayoborwa na DR Akram Ihaj.

Umwanditsi: Patrick Munana

 

Previous Story

Uganda: Umugabo yishe mugenzi we amuhoye kumusambanyiriza umugore

Next Story

Menya impamvu abagabo bakunda gutera akabariro mu gitondo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop