Justin Bieber akomeje kugereranywa na Dj Sbu

30/04/2024 17:14

Justin Bieber akomeje kugarukwaho  cyane ku mbuga Nkoranyambaga harimo na X aho arimo kugereranywa na Dj Sbu hagendewe ku bwana n’ibyo bambaye.

Ni ifoto yakuruye abantu benshi cyane kumbuga Nkoranyambaga nyuma y’aho uwitwa Chris Excel afatiye  ifoto ya Justin Bieber afite ubwanwa bwinshi , yambaye isapo n’amarineti y’umukara manini akayihuza niya Dj Sbu ,nawe yambaye ikoti, amarineti y’umukara n’ubwanwa bwinshi bumeze neza nk’ubwa Justin Bier.

Guhuzwa kwa JB wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Sorry’ na Dj Sbu, umu Dj , akaba n’umucuruzi wo muri Afurika y’Epfo, byagaragaje ko uyu muhanzi yahindutse cyane kuko uwo bahujwe ntaho bahuriye mu myaka.

Urubuga rwa Wikipedia rwa Sbusiso Leope wavukiye ahitwa Thembisa muri Afurika y’Epfo , akamamara mu bucuruzi no kuvangavanga umuziki rugaragaza ko afite imyaka 46 y’amavuko mu gihe Justin Draw Bieber we yujuje imyaka 30 y’amavuko kuko yavutse ku wa 1 Mata 1994 bivuze mu myaka yabo harimo ikinyuranyo cy’imyaka 16 yose.

Aba bagabo bombi, Justin Bieber na Dj Sbu ntabwo babarizwa mu gisata kimwe , kuko umwe ari umuhanzi undi akaba ari umu DJ , umucuruzi undi akaba ari umuhanzi , akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Advertising

Previous Story

Ghana : Umukobwa yatunguranye yambara inzoka mu ijosi avuga ko itamurya

Next Story

Abagabo gusa : Ngubu uburyo wakoresha ukongera ingano y’igitsina cyawe mu gihe gito cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop