Monday, May 20
Shadow

Abagabo gusa : Ngubu uburyo wakoresha ukongera ingano y’igitsina cyawe mu gihe gito cyane

Benshi mu bahura n’icyo kibazo ku buryo biba bigoye ko bumva uburyo bafite igitsina gito hari n’abashaka abo babaza impamvu yabyo cyangwa inkomoko yabyo ariko bikarangira babashoye mu miti ibagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo bwafasha abagabo bamwe kongera ingano y’igitsina cyabo mu buryo bworoshye.Ibyo tuvuga aha aba ari ubushakashatsi bwakozwe cyangwa inyandiko twasomye [Source] tuguha isoko yabyo ku buryo nawe wajya ku byishakira ndetse tunabasaba kujya kwa muganga kugira ngo babashe kugufasha kumenya ikibazo ufite.

Rero muri urwo rugamba rwo gushaka kongera ingano y’igitsina cyabo , abagabo benshi biyahura mu miti itandukanye imwe ikaba yabangiriza n’ubuzima batabizi nk’uko tumaze kubigarukaho, tubasaba kujya bayirinda kuk muri uko kuyiyahuramo nibwo usanga bakuramo ibitandukanye n’ibyo bibwira ko bakeneye cyangwa ko bashaka.

DORE UBURYO WAKORESHA.

1.Oga amazi y’akazuyaze: Koga amazi y’akazuyaze bishobora kugufasha kugira ubuzima bwiza bukaba bwagera no mu gitsina cyawe.Abahanga bavuga ko amazi ashyushye afasha mu gutembera neza kw’amaraso mu mubiri bityo akagera no mu gitsina cyawe, imitsi igakora neza.Uku gutembera kw’amaraso yawe bituma igitsina cyawe gikura gake gake.

2.Rya imboga nyinshi n’imbuto nyinshi: Kugira ngo umugabo agire igitsina yifuza mu bunini, agirwa inama yo kurya imbuto nyinshi n’imbuga ariko akibanda cyane kubikungahaye ku ntungamubiri na Antioxidants.

Ibi biri mu bifasha umubiri wawe kurwanya ibizwi nka ‘Radicals’ zica umubiri wawe binyuze mu miyoboro y’amaraso.Iyo uriye amafunguro arimo Antioxidants bituma n’imiyoboro y’amaraso yawe ikomera ikarushaho gukora neza.

3.Wite ku myitozo ngorora mubiri: Ni ingenzi cyane gukora siporo kuko ifasha umubiri wawe gukomera no gukora neza cyane.

Nk’umugabo rero cyangwa umusore ushaka igitsina kinini cyangwa ko gikura , ita cyane kumyitozo ngorora mubiri ya buri munsi kuko bizagufasha kugira ubuzima bwiza.

Ikinyamakuru cyitwa Pharmeasy.com, kivuga ko ubundi buryo bwo kugira igitsina cyawe kinini harimo ubwitwa ; Streching’, iki ni igikorwa ushobora gukoresha ibiganza byawe cyangwa ugakoresha udukoresho twabugenewe.Ubu  buryo kandi ngo bufasha abagabo bafite ikibazo cyo kudashyukwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *