Dore ibintu bizakwereka ko uwo muntu muri kumwe Atari inshuti yawe

21/01/2024 09:04

Ubusanzwe abantu tugira inshuti nyinshi zitandukanye rimwe narimwe Hari abo twibwira ko Ari inshuti zacu ariko mubyukuri atarizo. Ese wamenya gute ko umuntu mutari inshuti!? Wamenya gute ko umuntu udakwiye kumwita inshuti yawe!?

Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zitandukanye mu kubashakira amakuru yizewe.Dore ibintu bizakwereka ko uwo muntu muri kumwe Atari inshuti yawe;

1.Mu gihe atagufasha: Niba Ucyeneye ubufasha runaka ariko umuntu ukabona ntashaka kugufasha Kandi waruziko mu bantu bari bugufashe nawe arimo, icyo gihe uzamenya ko uwo muntu burya mutari inshuti.

2.Ntakubaza uko umeze: Burya inshuti nyayo imenya neza niba uri amahoro, niba utarwaye, mbese ikamenya uko uhagaze. None se umuntu utazanamenya igihe warwariye Ubwo akwiye kwitwa inshuti yawe!? Oya uwo si inshuti yawe.

3 Kwica gahunda Nta kukumenyesha’ Harubwo uba ufitanye gahunda cyangwa imipangu n’umuntu, iyo uwo muntu muri inshuti azakubwira impamvu yabihagaritse ariko iyo abikoze atakumebyesheje nabwo aho Nta bushuti buba birimo.

4 Kwica ibyo mwemeranije: Inshuti nyayo ntiyica amasezerano mwagiranye, ikora uko ishoboye ikubahiriza byose kubera ubushuti bwanyu. Mu gihe rero itabashije gukurikiza ibyo mwemeranije burya nabwo iyo si inshuti yawe yanyayo.

5.Kukubwira nabi: Umuntu ukubwira nabi burya nawe si inshuti yawe kuko inshuti ni wa muntu ukubwira neza, aho mwagakwiye kubwirana nabi bitewe no kutumvikana mukagerageza gushaka igisubizo ki kibazo mwagiranye.

Kuguhisha ibintu: Niba umuntu muri inshuti ntagomba kugira ibintu aguhisha rero niba ubona uhishwa ibintu runaka n’umuntu waruziko muri inshuti menya ko uwo muntu mutari inshuti kuko inshuti ubundi zigomba kwizerana hagati yazo.

6.Kugenda mu bihe bigoye: Inshuti nyayo ubundi uyibonera aho rukomeye mu bihe bigoye rero niba umuntu agusiga muri cya gihe ugeze mu bihe bigoye menyako uwo muntu mutari inshuti.

7.Kukubahuka: Ubundi inshuti nyayo ni imwe ikubaha mu bantu, ikubaha imipaka ntarengwa rero niba umuntu akubahuka kuburyo bugaragara, uwo muntu ntago ukwiye kumwita inshuti yawe.

Source: Jinja updates

Advertising

Previous Story

Raymond yaciye agahigo mu guteka Chapati

Next Story

Julian Kanyomozi yababajwe n’abantu bishimira urupfu rw’abandi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop