Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 ahagana ku isaha ya saa tanu [ 11h00′] z’amanywa Judence Kayitesi nibwo yageze ku cyumba cy’itora Straßburg mu Bufaransa agiye gutora avuga ko yakiriwe neza ndetse akabanza gusobanurirwa uko bikorwa ari naho ahera ashimira service yahawe.
Kuva mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo hatangiye ibikorwa byo gutora ku Banyarwanda batuye mu Mahanga batora umukuru w’Igihugu n’abadepite mu gihe abatuye mu Rwanda bo baratangira amatora kuva ku wa mbere taliki ya 15 Nyakanga 2024.
Judence Kayitesi akomeza avuga ko ibintu byinshi yasanze biteguye neza aho gutorera hasa neza ndetse n’abashinzwe gutoresha bari biteguye bagasobanurira utora inzira zose aranyuramo agatora kandi binyuze mu mucyo kandi ntawe bahatiye kugira uwo batora kuko gutora ari uguhitamo ku giti cyawe bitewe n’abo ubona bazakomeza kuguha iterambere kandi bibereye.
Akomeza avuga ko gutora ari ingenzi cyane n’ubwo baba bataba mu Rwanda ariko bagaragaza ko ari iwabo kandi n’ubundi baza bakarusura batarutaye burundu kandi ko bahafite imiryango bityo bagomba gutora neza ubuyobozi bwiza.
Kayitesi ni umubyeyi,umunyarwandakazi utuye mu Budage we n’umuryango we ariko yatoreye mu Bufaransa bitewe n’uko mu mujyi wa Straßburg ariho hari hamubereye hafi kuko atuye hafi n’umupaka uhuza Ubudage n’Ubufaransa.
Yamenyekanye cyane mu kwandika ibitabo bitandukanye cyane cyane ibyerekeye ku mateka n’ubuzima yabayemo yanabonye mu gihe cya Jenoside yakirewe abatutsi 1994 urugero nk’igitabo yise A BROKEN LIFE , Accept Resilience n’ibindi. Ibi bitabo ushobora no kubisoma cyangwa ku bigura
Abanyarwanda batuye mu mahanga uyu munsi bari bazindukiye gutora umukuru w’igihugu n’abadepite