Saturday, May 4
Shadow

José Ignacio Fernández Iglesias yahisemo kuva muri Real Madrid

José Ignacio Fernández Iglesias, uzwi ku izina rya Nacho, ni umukinnyi w’umupira wamaguru ukina nk’ubagize umwuga. Afite inkomoko muri Espagne agakina inyuma mu ikipe ya Real Madrid, ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Yavutse ku wa 18 Mutarama 1990, avukira i Madrid, muri Espagne.Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru MARCA cyo muri Espagne, Nacho Fernandez, kapiteni wa Real Madrid, azava muri iyi kipe mu mpera za shampiyona 2023-24.

Myugariro, wakuriye mu ishuri ry’urubyiruko (Abato) ba Real Madrid akaba, ubuzima bwe bwose yarabuhariye iyi kipe, yahisemo kutongera amasezerano, azangira muriyi mpeshyi.Icyemezo cya Fernandez gitanga inzira mu buzima bwe bushya mu gihe ashakisha amahirwe ,ahandi.

Real Madrid, hamwe n’abakinnyi bakina hagati Antonio Rudiger, Eder Militao, na David Alaba, birashoboka ko bajya ku isoko ryo mu kwezi kwa 6 kugira ngo babone umusimbura. Biragoye ko
umusore w’imyaka 18, Lent Yoro, washimishijwe n’ikipe yo mu Bufaransa Lille, ashobora kuba igisubizo kuri Real Madrid.

Iyi myaka 23 ari mu ikipe ya Real Madrid, Nacho yinjiye mu ishuri ry’Umupira w’Amaguru muri Real Madrid afite imyaka 11.

Yatangiye gukinira ikipe ya mbere muri 2011.Yakinnye imikino 355 mu ikipe ya mbere ya Real Madrid. Yabaye kapiteni wa Real Madrid afite imyaka 33 . Yatwaye ibikombe 24 ,Aho azajya hose, Nacho Fernández azahora ari umunyabigwi wa Real Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *