Inyenyeri z’Ijuru bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘IMBABAZI’ – VIDEO

19/04/2024 19:27

Korali y’abasore 6 bagize ‘Inyenyeri z’Ijuru, bakorera Umurimo w’Imana mu Karere ka Nyamasheke , bashyize hanze amashusho ‘Imbabazi’ ku mugoroba w’Isabato yo ku wa 19 Mata 2024.

Indirimbo ‘Imbabazi’ irimo ubutumwa bugaragaza urukundo Imana ikunda abantu yaremye dore ko bayanditse bashingiye kubyo ibakorera umunsi ku munsi.Mu gitero cya Mbere cy’iyi ndirimbo, bagaragaza mo uburyo abantu bavuye ku Mana nta handi bajya kubera ko aho kwisanzurira ari ku Mana gusa.

Bagize bati:”Mbese twakuvaho , Mwami tukajyahe ¸ko ntaho twabona twisanzura nk’iwawe.Iyo turi kumwe tugira amahoro, kwibanira nawe biratunezeza.Imbabazi zawe ni nshingi Mana , kugira neza kwawv guhoraho iteka.Ibyo udukorera biraturyohera.Mwami ntawundi twahungiraho”.

Mu gitero cya Kabiri cy’iyi ndirimbo, barahira ko batazigera bivuguruza ngo bicuze ko bahisemo Imana.’Imbabazi’ ni indirimbo yakiriwe n’abakunzi ba Inyenyeri z’Ijuru ziri hafi kuzuza ibihumbo 100 by’abazikurikira kuri YouTube.

Advertising

Previous Story

EL CLASSICO BEACH Chez West ! Baraguha promotion banabikuzanire mu rugo

Next Story

José Ignacio Fernández Iglesias yahisemo kuva muri Real Madrid

Latest from Imyidagaduro

Go toTop