Jose Chameleon yavuze ko mu gitaramo cye hazinjira uwishyuye mu madorali gusa

31/03/2024 19:59

Jose Chameleon umunyabigwi muri muzika ya Afurika , Uganda muri rusange yemeje ko mu gitaramo afite mu mezi ari imbere muri Kanama 2024 gusa ko nta muntu uzinjiramo adafite tike igaragaza ko yushyuye mu madorali [$].

Muri iki gitaramo cya Jose Chameleon amafaranga make azaba ari $100 arenga ibihumbi 128 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mu myanya y’icyubahiro abazashaka kuhicara bazishyura $300 angana 385,279.80 RWF kimwe n’abazashaka kwicara ku imeza y’abarenze umwe.

Mu kiganiro yakoreye kuri Television yo muri Uganda yitwa BBS TV , Jose Chameleon yavuze ko ibiciro bye yabishyizeho ashaka guha aciro izina rye muri muzika no kugira ngo abantu batere inkunga imyidagaduro ya Uganda muri rusange.Ati:” Ndashaka ko ibi biba nko kunshimira no kubyo nakoze muri muzika ya Uganda”.

Yakomeje agira ati:”Hari bamwe bavuga ko iryo joro nzaba ndimo kwishimira ubuzima bwanjye ko ndi muzima.Yego rwose , ririya joro, nzaba ndimo kwishimira njyewe ubwanjye kubera ko aho navuye naho nagejeje imyidagaduro hakwiriye kwishimirwa”.

Agaruka ku biciro yagize ati:” Biriya turabikwiye ndetse n’ibirenze rero turimo gushaka uko twazana ibintu biri Mpuzamahanga”.Jose Chameleon akaba Umuyobozi wa Leon Insland azuzuza imyaka 45 mu Kwezi gutaha.

Jose Chameleon yavuze ko atajya yibona yahagaritse umuziki

Previous Story

Uburyo bwo gutangaza amakuru kuri Facebook bugiye guhagarikwa

Next Story

Ubushakashatsi: Guteka ibiryo urakaye bituma bitaryoha

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop