Itsinda ry’abaramyi Vestine na Dorcas berekeje mu Burundi

20/12/2023 16:32

Abahanzi babiri b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana berekeje mu Burundu bari kumwe n’usanzwe abareberera inyungu umunyamakuru Mulindahabi Irene.

 

M masaha ya Nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, nibwo Vestine na Dorcas berekeje mu gihugu cy’u Burundi.Mulindahabi Irebe yabwiye Igihe ko aba bakobwa bagiye gukorera igitaramo i Bujumbura baka bacyitezeho imbaraga na cyane ko ari ubwa mbere bagiye gutaramira hanze y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko aba bahanzi bazasangira nohere n’abakunzi babo bari i Burundi mu Mujyi wa Bujumbura  kuko igitaramo cyabo giteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023.

 

Vestine na Dorcas bagiye hanze y’u Rwanda nyuma y’umwaka bakoze igitaramo bamurikiyemo Album yabo ‘Nahawe ijambo’ yagiye hanze muri 2022 mu Mujyi wa Kigali.

Iri tsinda ryamamaye mundirimbo zitandukanye zirimo; Nahawe Ijambo, Papa, Si Bayali, Isaha n’izindi zitandukanye.

 

Advertising

Previous Story

Tiwa Savage yahagaritse umutima

Next Story

Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya – VIDEO

Latest from Iyobokamana

Go toTop