Advertising

Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya – VIDEO

12/20/23 17:1 PM

Umuhanzi Nyarwanda Yverry wize umuziki mu ishuri ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Over’.

 

Aya mashusho aje nyuma y’indi ndirimbo yaherukaga gukorana na Butera Knowless bakayita ‘Oya Shan’.Muri iyi ndirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 7.Humvikanamo imitoma no kwinyuranyuranamo by’abakoreshejwe.

Mu gutangira iyi ndirimbo aririmba amagambo agaragaza ko yasajijwe n’urukundo yahawe n’uwo aba aririmba.Ati:”Hello Darling ! Mia Amor , How are Doing, uru njye ndumva rwansajije kuri wowe nanapfa.Aya marangamutima ,… ndumva naba hamwe nawe buri munota”.

Yverry akomeza ahamagararira uyu mukobwa kumukunda amubwira ko atabaho nawe atariho.Yverry ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite bigendanye n’uburyo aririmbamo n’impano zitandukanye zijyanye n’umuziki yakuye ku Nyundo.

 

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OVER’

Previous Story

Itsinda ry’abaramyi Vestine na Dorcas berekeje mu Burundi

Next Story

Vestine na Dorcas bakiriwe nk’abamikazi i Bujumbura babajijwe banga gusubiza – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop