Itsinda ry’abaririmbyi Saut Sol bo muri Kenya batangaje ko bagiye gukora ibitaramo by’anyuma nk’itsinda mbere y’uko batandukana.
Mu buryo butunguranye nyuma y’imyaka igera kuri 18, itsinda ry’abaririmbyi Saut Sol bo muri Kenya batangaje ko bagiye gutandukana buri wese akigira muri gahunda ze ariko umubano ukaba uzagumaho.
Kuri uyu 20, Gicurasi 2023, nibwo aba basore bagize itsinda rya Saut Sol bashishimuye inyandiko ndende bashyira ku rukuta rwabo rwa Instagram batangaza ko bagiye gutandukana.
Iri tsinda Saut Sol rigizwe n’abasore bane:
Biene-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, na Polycarp Otieno. Kuva muri 2005 bakora nk’itsinda.
Aba bamenyekanye mu ndirimbo nka Suzana yakozwe n’umutunganya majwi w’Umunyarwanda uzwi nka Bob Pro, Sura Yako, Unconditional love, nizindi nyinshi. Bakaba bemeje ko Kandi bagiye gukora Album ya 6 ikaba arinayo yanyuma azakora nk’itsinda.
Tugarutse gato ku nyandiko banyujije kuri Instagram, bakaba bavuze ko bafite ibitaramo by’anyuma mu bihugu byo mu burayi, USA ndetse na Canada.
Bakaba batangaje ko ibyo bitaramo bagiye gukora bizasorezwa I Nairobi muri Kenya kuri 16 Ukuboza 2023, buri gitaramo kizaba ari umwimerere w’abahungu banyu mwakunze.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Instagram Saut Sol