Ismael Mwanafunzi umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe yakoze ubukwe na Mahoro Claudine nawe wahoze ari umunyamakuru.
Ni ubukwe bwabaye tariki 1 Nyakanga 2023 bubera mu Karere ka Huye.Ubu bukwe bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa bwabereye mu busitani bw’Ingoro ndangamurage ya Huye.
Umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wabereye muri Cathédrale ya Butare , mbere y’uko abatumiwe bakirirwa i Huye mungoro Ndangamurage.Mahoro Claudine wasezeranye na Mwanafunzi ni Umunyamakuru ubimazemo igihe dore ko yamenyekanaga ubwo yakoraga kubinyamakuru bitandukanye birimo ; Radio tv 10 , Isango Star n’ibindi.
Ismael Mwanafunzi we azwi mu biganiro birimo ibyegeranyo yakoze kuri Radio Isango Star na RBA akoraho kugeza ubu.
IGIHE