Abarwanyi ba Hamasi bishe abageni bari bafite abana b’impanga z’amezi 10 zaje kubonwa nyuma y’amasaha 14 aho zari zahishwe n’ababyeyi bazo mbere yo kwicwa

10/10/2023 16:21

Umuryango w’umugore n’umugabo wishwe n’ibyihebe bya Hamasi , byinjiye murugo rwabo , gusa kubw’amahirwe bagahisha abana babo b’impanga baje kugaragara nyuma y’amasaha 14 ababyeyi babo bishwe.

 

Uyu muryango wari ugizwe na Itai na Hadar Berdichvsky, bombi b’imyaka 30 y’amavuko.Aba bombi kandi batewe mu rugo rwabo  rwari ruherereye ahitwa Kfar Gaza , akkibutz mu Majyepfo ya Isiraheli.Mu birometero 3 uvuye mu Burasirazuba bwa Gaza.

 

 

Amakuru avuga ko uyu muryango wahishe aba bana ukimara kumva ibi byihebe bakagerageza kurwana nabyo ariko bikarangira bishwe.Ingabo za Isiraheli nizo zarokoye aba bana , nyuma y’amasaha 14 ababyeyi babo bishwe.

 

Igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Hamasi ku munsi wo ku wa Gatandatu cyahitanye abantu basaga 1,000  kumpande zombi.Abarwanyi bo mu mutwe w’abayisilamu bishe byibuze Abisiraheli 800, hasigara abagera ku 2000 bakomeretse kandi bashimuta abandi benshi ubwo bagaba igitero ku baturage ba Isiraheli mu gitero cyahitanye abantu benshi.

Isoko: New York Post

 

 

Advertising

Previous Story

Umugore yarahiye kutazangore gusomana nyuma yuko arwaye kanseri y’ururimi

Next Story

Inkuru isekeje ! Umuhanzi kazi Bwiza ahishuye Ibyamubayeho ubwo yaguraga(yaciriraga) imbwa akayitahana iwabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop