Umuhanzi Celine Dion yatangaje ko nyuma y’igihe ahanganye n’indwara ya Stiff Person Syndrome, agiye gushyira hanze Filime Documentary izigisha abantu byinshi kuri iyi ndwara yazahaje ubuzima bwe.Iyi Filime Documentary yiswe ‘I Am Celine Dion’ , izasohorwa na Amazon MGM, mu gihe cya vuba.
Iyi ndwara imaze igihe ifashe ubuzima bwa Celine Dion ikamuzahaza kuru turigongo n’ubwonko niyo yamuhaye imbaraba zo gutekereza uburyo yakwigisha abantu ububi bw’iyi ndwara nuko abantu bayirinda.Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Maze imyaka ibiri mpanganye n’iyi ndwara mu buzima bwanjye niga uko namenya iyi ndwara nkakomeza kubaho ntatumye ngo ariyo ingenga”.
Yakomeje agira ati:” Muri uku gukomeza kwiga uko nasubira kurubyiniro niho nigiye uburyo mbikumbuye , nkumbuye abafana banjye.Muri iki gihe cyo kubura rero , nafatiyemo umwanzuro wo gutangaza urwo rugendo mazemo igihe kugira ngo mfashe n’abandi barwaye iyi ndwara”. Celine Dion yakomeje avuga ko yizeye ko iyi Filime Documentary izasiga byinshi ikosoye.
Ubusanzwe Celine Dion ni Umuhanzi ukomeye Ariko utorohewe n’ubuzima