Ineza koko yiturwa indi ! Umusore yubakiye inzu nziza umugabo wamureze ubwo ababyeyi be bari bamaze gupfa

16/10/2023 17:57

Mu gihugu cya Kenya inkuru iri gukora ku mitima ya benshi ni inkuru ivuga ukuntu kugira neza burya harigihe ubyituwe ndetse ugakubirwa kabiri kubyo wagiriye neza undi muntu. Gira neza koko ineza uzayisanga imbere.

 

 

Nkuko inkuru zikomeje kubivuga, bivugwa ko uyu musore akimara gupfusha ababyeyi  akiri muto, uyu mugabo yiyemeje kumufasha akamurera ndetse amurerana urukundo amurera nk’umwana we yibyariye kuburyo uyu muhungu yagezaho akisanga asigaye akunda uyu mugabo nka papa we umubyara nyabyo.

 

 

 

Ubwo uyu musore yari akiri muto, uwo mugabo yakomeje kumwitaho mu bushobozi yari afite. Uyu muhungu yaje gukura ndetse akora cyane kugira ngo azabone amafaranga menshi nawe azabeho neza nk’uko nabandi bose bifuza kugira ubuzima bwiza.

 

 

 

Uyu musore yaje gukira, gusa nk’umuntu wibuka ineza yagiriwe n’uyu mugabo wamureze ataramubyaye, uyu musore yahise atangira igikorwa cyo kubakira uyu mugabo inzu nziza ndetse we avuga ko iyo nzu zari inzozi zuyu mugabo wamubaye hafi kuva akiri muto.

 

 

Uretse kubakira uyu mugabo inzu nziza Kandi uyu musore akomeje no kwita ku nkengero zuyi nzu kugira ngo uwo mugabo wamufashije azature ahantu heza. Nibyo Koko ineza uzayisanga imbere.

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Akeneye ubufasha bwa Miliyoni 8 RWF ! Mama Nick wamamaye muri Cinema Nyarwanda arembeye mu Bitaro

Next Story

Ubushakashatsi: Dore ibintu byakongerera umugore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop