Indwara Itera Kwishimagura Mu Gitsina Ku Bagore Nawe Ukwiye Kuyimenya Ukayirinda Cyangwa Ukayirinda Abawe.

27/04/2023 07:40

Indwara irangwa no kwishima mu myanya y’ibanga ku bagore ni indwara iterwa n’uko utunyabuzima duto two mu bwoko bw’imisemburo (yeast) twitwa candida tuba twabaye twinshi mu mubiri.

Ubusanzwe utu tunyabuzima twibera mu mubiri w’ umuntu ku rugero ruto ntidutere ikibazo.Nk’uko urubuga www.webmd.com, ndetse na http://kigalibiz.com/  aho bagira bati iyo utwo dukoko twiyongereye kubera impamvu zitandukanye zirimo isuku nke, ubwirinzi bw’umubiri budakomeye, tuba dushobora gutera ibibazo by’ubuzima harimo no kwishima mu myanya y’ibanga hakaba hacika ibisebe.

Ubu burwayi bufata abagore benshi kuko abagera kuri 75% bibasirwa nabwo rimwe cyangwa kenshi mu buzima bwabo. Si abagore bafatwa n’ubu burwayi gusa n’abagabo baraburwara uretse ko abagore ari bo bibasirwa cyane.

Ibimenyetso:

Kumva mu myanya y’ibanga haryaryata no kwishima

Gucika ibisebe( biterwa no kwishima)

Kubabara igihe umaze kwihagarika( aha biterwa nuko haba hari ibisa n’udusebe)

Kokerwa

Hari n’abazana uduheri mu nyanya y’ibanga.

Kugira impumuro mbi mu myanya y’ibanga benshi bita gushiriza inkono.

Abashobora kwibasirwa n’ubu burwayi:

Abafite ubwirinzi bw’umubiri budakomeye

Ababyeyi batwite

Abarwaye diabete

Bamwe mu bakoresha imiti ya antibiotic (igabanya ububare ) igihe kirekire.

Abagira isuku nke

Uko wakwirinda ubu burwayi

Kugira isuku mu myanya y’ibanga uhakaraba amazi menshi kandi meza.

Kwambara imyenda y’imbere (sous vetements) ikozwe muri cotton, ndetse yameswa ikanikwa ku zuba ryinshi cyangwa igaterwa ipasi.

Irinde kwambara imyenda ihambiriye cyane iriya myanya, nijoro wirinde kurarana imyenda y’imbere.

Menya guhindura ibikoresho by’isuku(cotex) mu gihe uri mu mihango byibura 2 ku munsi kandi ubikore wabanje gukaraba neza.

Mu gihe urangije kwiherera, irinde gukora isuku uvana inyuma ujyana imbere, ahubwo uvane imbere ujyana inyuma ari nako ukoresha impapuro z’isuku zabugenewe kandi zitanduye.

Koresha ubwiherero bufite isuku.
Kwivuza

Kubera ko ubu burwayi no kwandura ni byiza kwihutira gushaka muganga igihe ubonye hari ikitagenda neza mu myanya y’ibanga.

Ubonye ibi bimenyetso nyarukira kwa mu muganga bagusuzume barebe koko ko urwaye ubu burwayi kuko hari ubwo ushobora kuba unarwaye ubundi burwayi bufata imyanya y’ibanga(infection urinaire) kubera ko usanga indwara nyinshi zifata muri iriya myanya zigira ibimenyetso byenda gusa.


ushobora gusangiza n’abandi inkuru zabagirira akamaro cyane nko kurinda ubuzima bwabo cyane cyane unyujije kuri twitter na facebook reba munsi yiyi nkuru bikorohere kujijura inshuti zawe maze tugire ubuzima buzira umuze

Advertising

Previous Story

Umunyamideri Moses Turahirwa yatangaje ko byemewe n’amategeko ari umugore aho kuba umugabo

Next Story

Dore impamvu utuma abagabo bamwe bagira igitsina gito

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop