Friday, May 3
Shadow

Dore impamvu utuma abagabo bamwe bagira igitsina gito

Indwara yitwa ‘Small private organ syndrome’ igaragara cyane iyo umugabo yishyizemo ko afite igitsina gito.Ibi bituma abagabo bafite iki kibazo bahangayika cyane bikagira ingaruka ku buzima bwabo.

Abagabo bose biyiziho ko bafite igitsina gito , baterwa isoni nacyo bagahora batekereza uburyo hari ibyo badashoboye ndetse bigakurizamo no kumva ko ‘Amabya’ yabo ari mato cyane.
Ese kuki abagabo bamwe barwara iyi ndwara yiswe ‘Small private organ syndrome’?

Iyi ndwara itangirira mu mitwe y’abasore bakiri bato nyuma yo gutangira kureba amashusho y’urukozasoni bagatangira kwigereranya n’abagabo baba bari gukina izi Filime. Ntagushidikanya ko uyu mwana w’umusore azarangiza kuzireba yigaye cyane.Uku kureba izi Filime kugira uruhare runini mu gutera ubu burwayi.

Kwita ku nshuti zabo.Nk’uko twabigarutseho haraguru , kugira igitsina gito bishamikiye ku kwigereranya hagati yawe n’inshuti yawe.Aba basore bakurana iki kibazo bagikura ahanini kuri bagenzi babo aho bibaza ngo “Kubera iki njye?”.

Ikindi kintu gitera umugabo cyangwa umusore kugira igitsina gito ni ubumuga.N’ubwo nta gipimo fatizo gishyira abagabo bamwe mu mubare w’abafite igitsina gito, burya iyo bikabije aba ari ubumuga yavukanye cyangwa akaba ari ibyaturutse kumubyeyi we kandi adashobora guhindura.

Abagabo bose, by’umwihariko abafite icyo kibazo babwirwa ko nta gitsina gito kibaho ahubwo uko gikoreshwa aribyo bigena uko kingana ?

Isoko: INYARWANDA