Nk’ibisanzwe , uyu munsi twaguteguriye indirimbo y’umunsi dushakako wumva maze ugatangira kwibaza niba koko ufite urukundo ruhagije k’uwo wasezeranyije umutima wawe.
Hari ubwo abakundana babwirana ko bakundana nyamara rimwe na rimwe bakarambirana kubera amakosa cyangwa ibibazo umwe muri bo yanyuzemo.Mbere yo kubana no gukundana , bombi babanza guhana amasezerano adashira , bakabwira ko batazatandukana ariko se kuki batandukana.
Muri iyi ndirimbo y’umunsi , umuhanzi wo mu gihugu cy’u Burundi atangira abaza umukunzi we ati:” Ese Tuzogumana ? ”. Muri iki kibazo hakubiyemo ibyo twifuza ko nawe ubaza umukunzi wawe mbere y’uko mufata uwanzuro wo gukundana cyangwa kubana.
Niba uri umuhanzi cyangwa ukaba ufite indi mpano wifuza ko tumenyekanisha, twandikire kuri Email yacu Info@Umunsi.com tuganire.