Davido yatahiye aho mu bihembo bya Grammy Awards

02/05/24 8:1 AM
1 min read

Umuhanzi ukomeye muri muzika ya Afurika n’Isi muri rusange akaba n’umwe mu batunganya indirimbo David Adedeji Adeleke yabuze amahirwe  yari afite  muri Grammy Awards mu byiciro 3 yari yashyizwemo mbere aburamo na kimwe.Ibi bibaye nyuma yo gutoranywa nk’uhatanira ibi bihembo mu byiciro 3 byose.

 

Ibyiciro Davido yari yashyizwemo harimo ; Best Global Album yari ‘Timeless’ aherutse gushyira hanze, hakabamo kandi Best African Perfomance ku ndirimbo ye yise ‘Unvailable’, na Best Global  Music Perfomance ku ndirimbo ‘Feel’ . Nibwo byari bibayeho mu mateka ya Grammy Awards aho Davido yari ashyizwe mu byiciro 3 byose dore ko nawe yabyishimiye bakimushyiramo anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze.Mu birori byabereye mu Mujyi wa Los Angeles Davido yabuze amahirwe yo kwegukana igihembo na kimwe.

Go toTop