Inyinshi mu nsengero zo hirya no hino ku Isi ziri kugira ukugabanyuka kudasanzwe kw’abayoboke bazo bitewe n’impamvu zitandukanye gusa iyo uganiriye na bamwe bakubwira ko bagumuwe n’ibyo baziboneramo birimo kuba abarimo abayobozi bazo basigaye bimirije imbere kwigwizaho amafaranga ava mu bayoboke, bakabikora bihishe inyuma y’ijambo ry’Imana ryiganjemo n’ubuhanuzi.
Mu bihe bitandukanye no mu Rwanda hagiye humvikana inkundura z’abapasiteri barwanira amaturo mu nsengero, ibyagiye bituma hari n’abayafitemo inshingano bagiye batabwa muri yombi bagatanga ibisobanuro ku gukoresha nabi amafaranga atangwa n’abayoboke b’ayo madini.
Urugero nko mu 2017 inkuru yabaye gikwira mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko hari abayobozi batatu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo waryo.
Ese insengero zaba zarahindutse ubucuruzi?