Dosiye ya Harerimana Joseph wamamaye nka Apôtre Yongwe yagejejwe mu Bushinjacyaha

by
09/10/2023 10:08

RIB yatangaje ko dosiye ya Harerimana Joseph wamamaye nka Yongwe ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

 

Ni Dosiye IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 6 Ukwakira 2023 mu gihe ntabwo bwayitangiyeho iperereza mu rwego rwo kumenya niba izaregerwa Urukiko.

 

Apôtre Yongwe yatawe muri Yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, ahita ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura aho kugeza ubu akurikiranywe acumbikiwe.

 

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie), giteganywa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi , imari ye cyangwa se igihe cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye unubasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba , aba akoze icyaha.

 

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’Imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu , n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu..

 

Amakuru avuga ko Yongwe ashobora kuba yaratawe muri Yombi nyuma yo gukorera uburiganya abantu batari bake , ababeshya ko agomba kubasengera ibibazo bafite bigakemuka. Bivugwa ko yabakaga amafaranga kugira ngo abasengere abizeza ibitangaza bikarangira bitabaye bityo bakabona ari ubutekamutwe abakorera.

 

RIB yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi kandi bakirinda ibintu byose bishobora gutuma bagirana ibibazo n’amategeko kuko aribwo buryo bwiza burinda umuntu kugwa mu cyaha biganisha ku kumuhungabanyiriza ibyo akora.

Isoko: IGIHE

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Imyaka 10 ishobora gushira ntawumvise isasu ! Abanyarwanda baremeza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye

Next Story

Kuki uyu muco udacika ! Umugabo yasanze umuvandimwe we aryamanye n’umugore bamubwira ko bari basanzwe bakundana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop