Advertising

Iminsi mikuru yongeye guhuza Card B na Offset n’abana babo

12/25/23 22:1 PM

Nyuma y’iminsi mike batangaje ko batandukanye, Card B na Offset bongeye kugaragara hamwe bagamije kwizihiza iminsi mikuru n’abana babo.

Nyuma yo gutandukana, Card B na Offset bagaragaye bari kumwe n’abana babo mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.Nk’uko byagaragajwe n’amashusho yagiye hanze, Card B , Offset n’urubyaro rwabo baririye Noheli mu Mujyi wa Los Angeles.

 

Aba bombi kandi ubwo bafunguraga impano z’abana babo, basangije amashusho ababakurikira kumbuga nkoranyambaga z’abana [ Instagram Story ], byerekana ibyishimo umuryango wabo wari urimo nyamara baramaze gutandukana.

 

Ni nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Card B akoze ikiganiro cy’imbona nkubone kuri Instagram agaragaza uburyo Offset yangije ubuzima bwe mu gihe cyose bamaranye akanahishura iby’amadeni bivugwa ko Offset yanze kwishyura ubwo bari mu butembere.

 

Nyuma yo gutandukana, Card B yateranye amagambo na Nick Minaj badacana uwaka gusa nanone bongera kugaragaza ko hagati yabo badakeneye umuhuza utaribo ubwabo.

Card B yaherukaga kwikoma uwahoze ari umugabo we Offset avuga ko yananiwe kwishyura inzu babayemo bari mu biruhuko bamazemo ukwezi n’abandi mafaranga yagombaga gusana iyo nzu bivugwa ko basize bayangije ku rwego rwo hejuru.

Previous Story

Abakobwa: Dore uburyo bwagufasha gutuma ugumana umusore mukundana

Next Story

Umukinnyi wa Filime Kamar de Los yapfuye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop