Mu mukino wa Super Bowl yabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 , Taylor Swift yagiye gushyigikira umugabo bivugwa ko bakundana usanzwe akina iyi mikino Travis Kelce maze yirengagiza , abafotora n’amaso y’abafana bari babazengurutse asoma uyu mukinnyi kabuhariwe.Ni umukino wari uhanzwe amaso n’abanyamakuru , abafana ndetse n’inzego zitandukanye z’abakunzi bawo maze Taylor Swft afatirana iyo mbaga arigaragaza.
Taylor Swift n’uyu mugabo baherukaga kugaragara mu ruhame ubwo Travis yakinaga imikino yabereye mu Mujyi wa San Francisco aba bombi bakagaragara kuri ‘Stage’ , ubundi uyu mugabo akajya kumufana aho Taylor Swift yari yakoreye ibitaramo.Kuri ubu aba bombi babaye inkuru dore ko urukundo rwabo ruri mu binyamakuru bitandukanye harimo n’iki cyacu.Benshi bavuga ko Taylor Swift atazarambana na Travis bagaragaza ko ruzarangirira mu gutwika nk’uko bigendekera Taylor Swift uherutse guca uduhigo muri Grammy Awards yabaye kunshuro ya 66 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.