Ange Kagame , yatangaje amazina y’abana be b’abakobwa dore ko umwe afite imyaka 3 undi akaba afite umwaka 1 w’amavuko bombi yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Umwana w’imfura ya Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand yavuze tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma , yujuje imyaka 3 y’amavuko.
Ubuheta muri uyu muryango akaba umwuzukuru wa Kabiri wa Perezida Paul Kagame Amalia Agwize Ndengeyingoma yujuje umwaka umwe w’amavuko dore ko yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.
Mu butumwa Ange Kagame yanyujije kurukuta rwe rwa Twitter , yashimiye Imana yamuhaye abana nk’Impano y’Agaciro mu buzima bwe .
Ange Kagame ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame , tariki ya 6 Nyakanga 2019 nibwo yasezeranye kubana akaramata na Ndengeyingoma Bertrand