Papa w’Abagatulika yirukanye Musenyeri Joseph Strickland warwanyaga ubutinganyi n’imiyoborere ye

12/11/2023 11:25

Joseph Strickland wari umushumba wa Diyosezeye ya Tyler  muri Leta ya Texas muri Amerika , yakuwe kuri uwo mwanya na Papa Francis nyuma y’igihe anenga Politike za Papa zirimo  korohera abaryamana bahuje ibitsina.

 

Kiliziya Gatulika yatangaje ko uyu mushumba yasimbujwe uwitwa Joe Vasquez hirindwa gutangazwa icyatumye asimbuzwa  ariko muri Kamena uyu mwaka hari intumwa papa yoherejwe muri iyo Diyoseze, kureba uko byifashe.

 

Amakuru avuga ko musenyeri Joseph Strickland , yasabwe kwegukura kumirimo ye kuko imikorere ye itari ihuye n’ibyifuzo bya papa Francis undi arabyanga.Nyuma yo kwanga kwegura Papa Francis uyobora Gaturika ku Isi, afata umwanzuro wo kumwirukana kumirimo ye.

 

Mu bihe bitandukanye , Joseph Strickland yagiye yumvikana anenga Papa Francis , akagaragaza ko ibikorwa bye byo guha ikaze abarwamana bahuje ibitsina bihabanye n’inyigisho za Kiliziya.Mu ntangiriro z’uyu mwaka , Papa Francis yavuze ko kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje ibitsina atari icyaha [S.Igihe.com]. Ni amagambo atarashimishije abayoboke ba Kiliziya cyane cyane abagendera ku mahame yayo yakera.

Muri Kamena , Papa Francis yanenze bamwe mu bihaye Imana avuga ko bafite imyumvire icuramye ishingiye kumarangamutima, aho gushingira kunyurabwenge no kugendana n’ibihe.

Source: IGIHE

Advertising

Previous Story

Ifoto Kwizera Olivier umunyezamu w’Amavubi yashyize hanze ikomeje kuvugisha benshi bamunenga

Next Story

Ikoti ryambarwaga na Michael Jackson mu 1980 ryagurishijwe arenga Miliyoni 325 y’Amafaranga y’u Rwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop