Advertising

Igitsina gabo: Ngibi ibibazo ukwiriye kwibaza mbere y’uko uryamana n’umwana muto

14/06/2024 12:53

Byanga bikunze ufite umutimanama wawe, ufite uko ubayeho kandi ni ngombwa ko nabyo ubyitaho ukabiha agaciro by’umwihariko uwo uri we.Ese ni iki ukwiriye kwibaza mbere yo gukora icyo gikorwa kibi ?.Iyi nkuru irakubera igisubizo.

Muri iyi myaka, abana b’abakobwa bari mu Isi mbi irimo abantu babashukisha ibihenze cyangwa ibitangaza bagashaka kubakoresha imibonano mpuzabitsina kandi nyamara bari mu myaka mito.Bimwe mu byo bashukishwa harimo ; Telefone zigezweho, inkweto, amafaranga n’ibindi.

Niba nawe uri muri abo bagabo rero (Abasore), hari ibyo ukwiriye gushyira imbere ukajya ubyibaza mbere yo kugira ibindi ukora birimo no kugurana ubuzima bw’umwana amafaranga adafite icyo aramumarira.

1.Ese hari amahirwe ngiye ku mwambura ? : Tekereza nawe, uwo mwana w’umukobwa uri mu ishuri, aramutse ari uwo muvukana bahagaze imbere gutyo, ese utekereza ko wabasha ku byihanganira kubibona. Banza umenye ko hari amahirwe ushobora kuba ugiye kumutesha.Ahari aracyari mu ishuri kandi ushobora kumutera inda cyangwa ukamwanduza izindi ndwara cyangwa ukamwangiza.Ita kuri ibi hanyuma wisubireho.

2.Ese uwo twashakanye naramuka abonye ibi nakoze? : Ibi ntabwo ari byiza ko ubyibaza gusa ku mwana ukiri muto , ahubwo byibaze no gihe ugiye guca inyuma uwo mwashakanye.Ese ni igikorwa arabona akishima cyangwa akagushimira ? Ibuka ko mukundana wajyaga umubwira ko icyo uzamukorera ari ukumushimisha gusa.Ishyire mu mwanya we hanyuma wibaze ari wowe umufashe.

3.Ese niteguye gufungwa: Leta zitandukanye zahagurukiye abagizi ba nabi nkaba.Ntabwo tuzi aho uherereye ariko tekereza nawe, amatege ko nagufata, witeguye gufungwa imyaka yose bazaguha uzize ikintu nk’icyo ? . Ibi nabyo byagufasha guhagarika icyo gikorwa.

4.Ese si ngiye gucumura?: Niba utinya Imana kwibaza iki kibazo , ni ingenzi cyane by’umwihariko mbere y’uko ukora buri gikorwa.Niba ugiye gufata kungufu umwana muto, tekereza ko ari icyaha ugiye gukora.Ikindi ukwiriye kugira indangagaciro.

Isoko: Salon.com

Previous Story

Marina yakoze mu nganzo ataaka umusore yihebeye – VIDEO

Next Story

#EURO24: Ubudage bwanyagiye Scotland

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop