#EURO24: Ubudage bwanyagiye Scotland

June 15, 2024

Umukino ufungura igikombe cy’Uburayi warimo guhuza ikipe y’Igihugu y’Ubudage na Scotland umukino warangiye ikipe y’Ubudage yakiriye irushanwa inyagiye Scotland Ibitego 5-1 n’amanota atatu ya mbere abonetse muri iki gikombe.

Ni ibitego byinjijwe na Florian Wirtz, Jamal Musiala, Kai Havertz na Niclas Füllkrug , Antonio Rüdiger witsinze ndetse na Emre Can.

Iyi mikino irakomeza uyu munsi tariki 15 Kamena 2024.Umukino uhanzwe amaso N’Umukino urahuza ikipe y’Igihugu ya Espagne na Croatia saa Kumi n’Ebyiri n’ umukino wo mu itsinda rya 2 Ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Ubutaliyani ifite ikigikombe giheruka yo izamanuka mu kibuga saa tatu z’Ijoro.

Umukino usoza itsinda 1 uzahuza ikipe y’Igihugu ya Hungary Ndetse n’Igihugu cya Switzerland.

Umukino we wambere akinnye mu mukino y’igikombe cy’uburayi , ukaba umukino ufungura irushanwa Jamal Musiala w’imyaka 21 y’Amavuko, ukinira ikipe y’Igihugu y’uBudage, yabaye umukinnyi mwiza w’umukino, mu mukino w’Igikombe cy’i Burayi u Budage bwatwinzemo Scotland ibitego 5-1. Muri ibyo bitanu Jamal Nawe yatsinzemo igitego.

Previous Story

Igitsina gabo: Ngibi ibibazo ukwiriye kwibaza mbere y’uko uryamana n’umwana muto

Next Story

Perezida wa Burkina Faso yakoze igikorwa cy’ubutwari

Latest from Imikino

Go toTop