Advertising

Marina yakoze mu nganzo ataaka umusore yihebeye – VIDEO

14/06/2024 12:16

Umuhanzikazi Marina Deborah yashyize hanze amashusho y’indirimbo yose ‘Avec Toi yiganjemo imitoma n’amareshyamugeni buri muntu yabwira uwo yihebeye.Uyu mukobwa ufite ijwi rihogoza benshi yagaragaje ko kubera uwo yikundiye abayeho nk’uko abyifuza.

Muri iyi ndirimbo Avec Toi ya Marina agaragaza ko ngo akunda gusohokana n’umukunzi we nta mikino irimo akemeza ko amwifuza iruhande rwe.Ati:”Baba bifuza ko twatana, baba bifuza ko wansiga, bashaka ko […] , bashaka no kuryaho”.Akomza agira ati:”Barabeshye , urwo nku kunda nti ruzazima, nti babizi ko ibyanjye nawe aribwo bigitangira.Utuma mera neza , sinabaho ntagufite umutima.Ndagukunda”.

Marina wahoze muri The Mane Records, isa n’iyamaze gufunga imiryango , akoze iyi ndirimbo ‘Avec Toi’, nyuma y’iyo yise  ‘NDOKOSE’ yafatanyije na Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda ndetse n’indi yise Oh ! Nanana imaze amezi  9 isohokeye kuri YouTube Channel ye aho yarebwe n’abarenga Miliyoni.

Marina , ni umwe mu ba hanzikazi Nyarwanda ugifashe ibendera ry’umuziki Nyarwanda dore ko bagenzi be barimo Queen Cha babanye muri The Mane, amaze igihe atagaragara muruhando rwa Muzika Nyarwanda.

Iyi ndirimbo ya Marina ‘Avec Toi’ cyangwa se ‘Hamwe Nawe’ yakozwe na Prince Kiiz na Ab Godwin.

Previous Story

“Ndagarutse nyuma y’ibibazo by’ubuzima” ! Celine Dion

Next Story

Igitsina gabo: Ngibi ibibazo ukwiriye kwibaza mbere y’uko uryamana n’umwana muto

Latest from Imyidagaduro

Go toTop