Advertising

Igitaramo Justin Timberlake yari ategerejwemo cyasubitswe bitunguranye

12/03/24 5:1 AM
1 min read

Mu buryo butunguranye umuhanzi Justin Timberlake wari utegerejwe gutaramira abatuye umujyi wa “Oklahoma” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo byiswe “The Forget Tomorrow World Tour”, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, yasubitse iyi gahunda ku mpamvu z’ubuzima.

Justin Timberlake wakunzwe n’abatari bake mu ndirimbo nka Mirrors, What Goes Around Comes Around, Selfish, Can’t stop the Feeling n’izindi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: “Abatuye umujyi wa Oklahoma mumbabarire, ngomba guhagarika igitaramo nari mfite kuri uyu wa 2 Ugushyingo. Nagize ikibazo cy’umugongo ndi muri Nola n’umuganga wanjye yangiriye inama yo gufata umwanya nkaruhuka”.

Yakomeje agira ati: “Ndabashimira ku bw’ubufasha bwanyu mwese, ntabwo binshimishije”. Uyu muhanzi yavuze ko abari baguze amatike bose bazasubizwa amafaranga yabo bityo ko bizasubukurwa tariki 4 Ukuboza 2024 ahazwi nka “Houston Toyota Center”. Ibi si ubwa mbere byari bimubayeho kuko na tariki 22 Ukwakira 2024 yasohoye itangazo rivuga ko yagize ikibazo cy’indwara y’ubuhumekero “bronchitis” n’iyo mu muhogo “laryngitis”.

Ku itariki 8 Ukwakira nabwo akaba yari yasubitse igitaramo cye ku bw’impamvu z’ubuzima. Ibi bitaramo byiswe ‘The Forget Tomorrow World Tour’ byatangiriye i Vancouver muri Canada tariki 29 Mata 2024, bizasorezwa i Paris mu Bufaransa tariki 20 Nyakanga 2025.

Justin Timberlake 'Had the Urge to Create Again' After Taking Time Away
Yasubitse igitaramo kumpamvu zo kurwara umugongo.

 

Justin Timberlake and Jessica Biel Relationship, Kids, Wedding - Paradeumugore wa Jutin yitwa Jessica Biel

Justin Timberlake Salutes Martin Scorsese From Stage At Madison Square  Garden Show
Timberlake azwiho kugira igikundiro cyane mu bitarambo bye, aho abafana baba ari imbaga nini.

Justin Timberlake at Co-op Live, Manchester - review

Justin Timberlake Moving Stage Anaheim | Stage design, Justin timberlake,  Timberlake

Justin Timberlake's Lifestyle 2022 | Net Worth, Fortune, Car Collection,  Mansion...
N’umwe mubyamamare bibaho ubuzima buhenze aho yibitseho, amato imodoka, amazu ndetse nibindi bintu by’igiciro kinshi.

 

Justin Timberlake's $350M Lifestyle: Cars, Mansion, Yacht #mostexpensive

Justin Timberlake and Jessica Biel's two kids: Meet Silas and Phineas
Umwana wa Timberlake yitwa Phineas
Jessica Biel shares rare pic of Justin Timberlake and sons
gusa kuri ubu amaze kugira abana babiri.

Umwanditsi: BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop