Trump yongeye guhakanira urukiko ibyaha bine ashinwa

04/08/2023 10:04

Donald Trump yahakanye ibyaha ashinjwa byo kuba yarashishikarije imvururu zakurikiye amatora yo mu 2020, aho Ubushinjacyaha buvuga ko ari kimwe mu bikorwa bikomeye byabayeho byo gutesha agaciro demokarasi ya Amerika.

 

Trump yitabye urukiko kuri uyu wa Kane. Ijambo rya mbere yavuze akirugeramo ni uko atigeze akora ibyaha ashinjwa.

Yamaze igihe kigera ku minota 30 mu Rukiko rw’i Washington ruri mu ntera ya kilometero imwe uvuye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Capitol, aho abayoboke ba Trump bigaragambirije bamagana itsinzi ya Biden.

Ni ku nshuro ya gatatu kuva muri Mata Trump ahakaniye urukiko ko atigeze akora ibyaha ashinjwa.

Uru rubanza rushobora gukoma mu nkokora gahunda ze zo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024 mu gihe ari we uhabwa amahirwe yo guhagararira aba-Républicain mu matora bashaka kwigaranzuramo Biden.

Inyandiko y’amapaji 45 ikubiyemo ibyo Trump ashinjwa, irimo ko yagize uruhare mu gushyigikira ibinyoma by’uko amatora yajemo uburiganya, agashyira igitutu kuri za leta kugira ngo zihindure ibyavuye mu matora n’ibindi byaha bifitanye isano no kuburizamo intsinzi ya Biden.

Trump w’imyaka 77 akurikiranyweho ibyaha bine birimo ubugambanyi, kwambura abaturage uburenganzira bwo gutora no kwitambika imirimo y’inzego zifite ububasha. Icyaha gikomeye muri ibi gihanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza.

 

Advertising

Previous Story

Menya akamaro k’Ibumba k’umubiri wa muntu

Next Story

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame yarebye umukino w’u Rwanda na Nigeria ari kumwe n’abuzukuru be

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop