Tuesday, April 16
Shadow

Ibyamamare bimaze kwibaruka muri uyu mwaka

Si ibyamamare Nyarwanda gusa bimaze kwibaruka muri uyu mwaka, hari n’Abanyamahanga mu buhanzi, gukina filime n’ibindi.Muri uyu nkuru turibanda kuri bamwe bamamaye cyane.

Byari akanyamuneza kuri bamwe bakimara kwibaruka.Benshi banyuze kumbuga Nkorambaga zabo, bagaragaza ko bishimiye cyane urubyaro bungutse.Bashimiye Imana bavuga ko bahawe impano ikomeye mu buzima bwabo na cyane ko benshi muri bo ari ubwa mbere bari babonye umugisha wo kugira umwana.

1.Cameron Diaz na Madden Benji.

Umukinnyi wa Filime Cameron Diaz n’umukunzi we akaba umuhanzi Benji Madden.Bombi bagiriwe umugisha n’Imana bibaruka umwaka wa Kabiri w’Umuhungu.Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo, bagize bati:”Murabona ko twishimye kandi umwana ni mwiza cyane.Ku bw’umutekano w’umwana ntabwo turashyira hanze amafoto ye.Gusa twese turumva dutewe ishema nawe”.

2.David Guetta na Ledon Jessica.

Umu-Dj ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa n’umukunzi we Jessica Ledon , babyaye umwana wabo wa mbere muri uyu mwaka, hanyuma bagaragaza ko bishimye cyane binyuze kuri Instagram, tariki 17 Werurwe 2024.Aba bombi bashyize hanze amafoto yabo bakikiye umwana bagira bati:”Urakaza neza Cyan”.

 

3.Bhadie Bhabie na La Vaughn.

Bhadie Bhabie n’umukunzi we La Vaughn , bibarutse umwana tariki 14 Werurwe arinabwo babishyiraga hanze.

4.Kali Uchis na Don Toliver.

Umuraperi Kali Uchis, yabonye umwana we bimutera ibyishimo bidasanzwe maze abinyuza kuri Konti ye ya Instagram tariki 14 Werurwe uyu mwaka.Bombi baranditse ati:”Uri buri kimwe , dushobora kuba twararose kuzagira”.Bakomeje bagira bati:”Warakoze Mana ku mwana mwiza cyane waduhaye ufite ubuzima bwiza, warakoze kubwo kudutera imbaraga.Urugo rwawe , urugo rwacu rwuzuremo amahoro, n’ibyishimo n’ubuzima”.

5.Gal Gadot na Jaron Varsano.

Aba bombi bashakanye mu mwaka wa 2008, bamaze iminsi bibarutse umwana wabo wa 4 w’umukobwa.Banyuze kumbuga Nkoranyambaga zabo, abakinnyi ba Filime bakomeye muri Hollywood , bifatanyije nabo mu byishimo.

6.Halle Bailey na DDG.

Mu kwezi kwa Mbere nibwo aba bombi bishimiye kuba ababyeyi bakimara kwibaruka.

Share via
Copy link