Ibyaha bya Mama byatumye mfungwa ! Ku myaka 16 yafunzwe acyekwaho kwica papa we umubyara

09/12/2023 19:20

Inkuru y’umukobwa ukiri muto ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga kuko ngo ku myaka ye 16 yatawe muri yombi acyekwaho gufatanya na nyina umubyara gukora icyaha cyo kwica se umubyara.

 

Uyu mukobwa witwa Purity Kathure wo mu gihugu cya Kenya yavuze ko byose bijya gutangira yumvishe nyina umubyara Ari mu kagambane n’abandi bantu atazi ko ari ako kwica papa we umubyara. Icyo gihe yari muto cyane ndetse ntago yabitinzeho cyane.

 

Yakomeje avuga ko umubano w’ababyeyi be watangiye guhinduka ubwo we yavukaga ndetse ngo nyina umubyara Kenshi yahoraga mu makimbirane na papa we ariko Kenshi nyina umubyara yahoraga hejuru mu bukare kurusha papa we umubyara.

 

Umunsi papa we apfa we avuga ko yari yagiye gusura umukunzi we ariko aza kwakira telephone y’umuvandimwe we imuhamagara umubwira amahano yabereye mu rugo. Ubwo yageraga mu rugo iwabo yasanze umurambo wa se umubyara wajyanwe ku bitaro ahashyirwa imirambo bita muri moruge.

 

Ubwo ikiriyo cyo gushyingura se umubyara cyarangiraga, yabonye telephone ya papa we ndetse Aribwo nyina umubyara yamuhatirije kuyikoresha ndetse abashinzwe umutekano bari biriwe bashakisha telephone ya se umubyara bayibuze.

 

Nyuma yo kumara icyumweru cyose ayikoresha yaje gufatwa ndetse atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano. Yafashe umwanzuro wo guceceka kutagira amakuru atangaza kubyabaye kuko ngo yangaga ko nyina umubyara yafungwa ariko n’ubundi ngo nyina umubyara yaje gupfa nubwo yamurinze kudafungwa.

 

Uyu mukobwa avuga ko atazi Niba azava muri gereza cyera perezida Uhuru Kenyatta nagira ikigongwe.Kuri ubu amaze imyaka 13 muri gereza ndetse avuga ko yize bihagije, aratakamba asaba ko yagirirwa impuhwe.

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Umukobwa yavuze uburyo yaje kuvumbura ko inshuti ye babanaga mu cyumba yaryamanaga na se umubyara

Next Story

Umugabo wanjye yantanye abana b’impanga aziko tutazabaho, none ubu turasa neza kurushaho

Latest from HANZE

Go toTop