Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DR Congo n’u Burundi bahuriye hamwe batanga icyifuzo gikomeye

29/01/2024 13:41

Abashumba ba Diyoseze zitandukanye zo mu Rwanda , mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye hamwe kugira ngo basengera ibibazo biri mu Karere k’Ibiyaga bigari.Iki gikorwa cyatangiye tariki 24 Mutarama 2024 muri Diyoseze ya Ruhengeri cyahuriyemo Abepisikopi bagize Ihuriro ry’Abepisikopi Gatulika bo muri ibi bihugu birimo u Rwanda, u Burundi , Congo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe cy’iminsi 3 aba basenyeri bakoze ibikorwa bitandukanye birimo igitambo cya Misa cyabereye kuri Katederali ya Ruhengeri amahoro akomeje kubura mu bice bimwe byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.Aba bashumba bagarutse kuri bimwe mu bikorwa bigaragaza ibibazo biri mu Karere nk’Icyemezo cya Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda.Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yavuze ko Kiliziya Gatulika iri gusenga kugira ngo abayobozi bo mu nzego za Leta bagure imigenderanire n’umubano by’ibihugu aho kubihungabanya nk’uko byakozwe n’u Burundi.

Yagize ati:” Icyemezo giheruka cyo gufunga umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi cyaratubabaje cyane cyaduteye guhangayika dutekereza ku buzima bw’abatuye Igihugu byacu”.Aba bashumba bo muri Kiliziya Gatulika bakoze ibikorwa binyuranye muri iyi minsi 4 birimo gusura inkambi zirimo iya Kiziba mu Karere ka Karongi yiganjemo impunzi z’Abanye-Congo.Nyuma y’ibikorwa byabereye mu Rwanda banerekeje i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho batuye igitambo cya Ukarisitiya cyo gusabira Akarere amahoro.

Umushumba wa Diyoseze ya Goma Musenyeri Willy Ngumbi yavuze ko abatuye ibi bihugu uko ari 3 ari abavandimwe bityo ko ntacyari gikwiye kubatandukanya.Yagize ati:” Abanyarwanda, Abanye-Congo n’Abarundi ni abavandimwe , ibitekerezo byacu , amoko n’imipaka ntabwo bikwiye kutubera impamvu idutandukanya kuko mbere ya byose twese turi abavandimwe muri Yezu Kirisitu kandi bafite ubumuntu”.Karidinari Ambogo usanzwe ari Arikiyepisikopi wa Kinshasa wanatuye igitambo cya Ukarisitiya cyabereye i Goma yavuze ko ibibazo biba buri mu Bayobozi bo hejuru bigira ingaruka kuri rubanda rugufi.

By’umwihariko yagarutse ku ntambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko nta nyungu n’imwe abantu uretse kubateza ibibazo.

RADIOTV10

Advertising

Previous Story

Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro 2 mu gihe kitarenze umwaka

Next Story

Umusore wateye inda abakobwa 5 icyarimwe bamutegeye mu nzira bamusaba kubagira abagore bose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop