Umugore wari urwariye mu Bitaro bya Ohio w’imyaka 65 y’amavuko yapfuye ubwo yaramaze kubagwa ariko abo mu muryango we ntibabimenyeshwa bakomeza kumubona nk’ukuri muzima kandi yari amaze amasaha abiri apfuye.
Umuganga wo mu Bitaro bya Ohio yafashe umurambo awugira nkaho ukiri muzima mbere y’uko abo mu muryango we bamenyako yapfuye Kandi yari amaze amasaha abiri apfuye nyuma Yuko yaramaze kubagwa.
Abo mu muryango we barashinja ibi Bitaro Kuba byaratumye bakomeza kwizera ko umurwayi wabo akiri muzima kandi nyamara yamaze gushiramo umwuka, icyangombwa kiranga ko umuntu yapfuye cyanditseho ko yapfuye 13:05 mugihe kwa muganga bafite mubitabo ko yapfuye 1:00.
Uyu muryango urasaba ko hakorwa iperereza hakamenyekana icyateye urupfu rw’umurwayi wabo ndetse bakanasobanurirwa impamvu banze guhita babatangariza ko umurwayi wabo ashizemo umwuka ahubwo bakaberekako akiri muzima.
Uyu murwayi yari yabazwe n’umwe mu baganga bo muri ibi bitaro witwa Dr. Jarrod Betz usanzwe ukemangwa na benshi kukuba adafite ibyangombwa bimwemerera kubaga abarwayi.
Uyu murwayi nyuma yuko abazwe na Dr. Betz yakomeje kuvirirana nyuma biyambaza undi muganga Dr. Atiq Reham arinawe yaguye mumaboko.
Src:New York Post