Menya ubusobanuro bwo kurota uri gutera akabariro cyangwa kwiroteraho n’icyo wakora ugaca ukubiri nabyo

27/09/2023 21:02

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe impamvu hari abantu barota bari gutera akabariro cyangwa bari kwiroteraho cyane cyane igitsina gabo , iyi nkuru uyihe bagenzi bawe ube ubafashije kuko ni ikibazo bantu benshi bafite ariko bakagifata nk’ibisanzwe (Share).

Ni kenshi uzumva abantu bavuga ko barose bari gutera akabariro cyangwa se biroteyeho cyangwa se Sexsomnia, ibi bivugwa ko bigereranywa n’uburwayi bw’ubuzima bwa muntu kuruhande rumwe ariko cyane cyane mu bijyanye no gusinzira aribyo byitwa ‘Sleep Disorder’.

Umuhanga mu buvuzi bw’indwara zijyanye n’ubwonko n’imitsi , muri Kaminuza ya Harvard, avuga ko abantu benshi bagira ubu burwayi baba basinziriye nyuma bakumva binjiye mu gikorwa cyo gutera akabariro n’umuntu ubari muntekerezo.Uyu mugabo yemeje ko hari n’abakanguka bagasanga barimo kwikinisha.Ibi bikowa byose, biba nyiri ubwite atabishaka , akabikorana  n’umuntu uri muntekerezo ze waba umuzi cyangwa utamuzi.

Ikinyamakuru cyitwa Clevellandclinic , cyo cyemeza ko ibi bijyanye n’iminsizirire ya muntu aho umuntu arota ari gutera akabariro akanikisha nkuri mu gikorwa cya nyacyo , ku buryo aba muri iruhande bashobora kumva asohora amajwi ameze nk’uwanejejwe n’igikorwa.Nk’uko hari abantu babyuka mu ijoro bakagenda nyuma bakanguka bagasanga ntacyabaye ninako biba no kuri aba kuko ngo bashobora gukanguka babyibagiwe.

Iki kinyamakuru kigira abantu inama kujya basaba ababari iruhande gucunga ibikorwa byabo bya buri munsi,akaba yanakwandika ibyo warimo kugira ngo bizafashe abaganga mu buvuzi baguha.Mu nyigo yasohotse muri American Academy Of Sleep Medecine , yagaragaje ko abagabo aribo bafite ibyago kubwikube bwa gatatu mu kwibasirwa n’ubu burwayi kurusha abagore.Iyi ngingo igaragaza ko abagore bo iyo bafite iyi ndwara , iyo barose baba barimo kwikinisha ndetse ngo banagera kumusozo w’igikorwa batarakanguka.

Abantu bagira ibyago mu gusinzira nabo, baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’ubu burwayi ku kigero kiri hejuru cyane.Abantu barimo abasanzwe bafite indwara z’igicuri, abafite ibikomere mu mutwe, abafite uburwayi bwa Crohn Diseases nabo baba bafite ibyago byo kwibasirwa  nubu burwayi kukigero kiri hejuru ugereranyije n’abatabufite.

Dr Havard wo muri Kaminuza ya Clevelland Clinic , yemeje ko kugeza ubu ntamuti uhari abantu bakwemeza ko ushobora kuvura iyi ndwara gusa ashyira kurutonde ibintu bishobora gukangura umubiri aribyo:

Urusaku, Gucana amatara umuntu asinziriye, Kunywa inzoga nyinshi,Gukoresha ibiyobyabwenge, Kudasinzira bihagije,Kuba ufite Stress, Kuba umaze igihe udasinzira neza,

Imiti imwe n’imwe, Kurota urimo gutera akabariro ni uburwayi ndetse ngo bushobora gukomoka mu buzima wabayemo cyangwa ubuzima ubayemo, kubivura bisaba kuvura impamvu yanyayo bikomokaho ndetse ngo ntibikwiriye gutera isoni kujya gushaka ubufasha kwa muganga.

Advertising

Previous Story

Yatawe muri yombi nyuma yo kwihagarika kuri mugenzi we barikumwe mundege

Next Story

Ibitaro birashinjwa kuba umurwayi yabipfiriyemo ariko abaganga bagakomeza kwizeza ba nyiri umurwayi ko akiri muzima

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop