Advertising

Inkuru ibabaje ku bantu bose ! Umukozi w’Imana Pasiteri Theogene Inzahuke yatabarutse

06/23/23 7:1 AM
1 min read

Inshuti ya bose Pastor Theogene Inzahuke yapfuye azize impanuka nk’uko amakuru abivuga.

Ni inkuru yanyuze kumbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu benshi barabyemeza.Uyu mukozi w’Imana wari inshuti n’abantu amakuru avuga ko yazize impanuka.

Ni umwe mu bantu barangwaga n’urukundo ndetse n’umutima mwiza, uyu mugabo yagiye afasha benshi kugaruka kuri Yesu ndetse akabereka icyizere cy’ejo hazaza.

Bamwe mu bemeje urupfu rwe harimo , umunyamakuru Esca Fifi ukorera Radio na TV 10 , abinyujije kuri watsapp ye Status yagize ati:

” Ndumiwe pe , Disi ukuntu Samedi twahuye ukanganiriza simbone n’umwanya uhagije wo kukubaza byinshi. Twavuze kuri mukecuru witahiye none nawe Disi uhise ugenda. Sha mu isi si iwacu pe”.

Pastor Theogene yakunzwe n’ingeri zose kubera uburyo yasabaga urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, gukura amaboko mu mifuka no gufasha abatishoboye byose akabinyuza mu buhamya yatangaga.

Theogene yari yaratangije urubuga rwa YouTube aho yanyuzaga ibiganiro bitandukanya, agasura abantu batandukanye bakamuganiriza kunzira y’ubuzima bwabo.

Ni agahinda ku bantu boseI

Imana imwakire mubayo

Umwanditsi: Our Gospel Journalist

Go toTop