Platini yifashishije umuzungu mu mashusho y’indirimbo Jirewu.
Umwe mu bahanzi Nyarwanda bari gukora umuziki cyane Platini P [ Baba ] , yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Jirewu’ ( j’irais Ou’).
Ni indirimbo yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 nyuma y’amasaha make ashyize hanze integuza yayo.
Jirewu irimo indimi zigera muri 4 [ Ikinyarwanda, Icyongereza , Igiswahili , Igufaransa ], akaba ari indirimbo itarakorewe mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’amashusho yayo.
Platini P yaherukaga gushyira hanze indirimbo ‘Tunyweless’ na SAME AS ME yafatanyije na Linda Montez.