Advertising

Ibintu by’ingenzi kuri Sylvester Stallone

11/28/24 15:1 PM

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu 2 by’ingenzi , udashobora kuzibagirwa kuri Sylvester Stallone.

Niba wararebye filime aha mbere, ntabwo mu matwi yawe izina Sylvester Stallon ari ubwa mbere waba ugiye kuryumva. Bizafata imyaka myinshi kugira ngo abakunzi ba filime babone undi muntu umeze nkawe cyangwa ubasha kubamwibagiza kubera ibigwi bye n’ubuhanga mu gukina filime.

Muri iyi nkuru rero, turarebera hamwe ibintu by’ingenzi, Isi n’Abayituye bazahora bamwibukiraho nk’icyamamare muri Cinema y’Isi.

Ku mwanya wa mbere, twavuga ubuhanga bwe mu gukina , kuyobora no mu kwandika Filime cyangwa imikino iganisha kuri Filime: Stallone ni Umunyamerika wamamaye cyane mu gukina , kuyobora no kwandika Filime. Kimwe mu byo abantu batazibagirwa kuri we ni ubuhanga agira muri byo.

Uyu mugabo yanditse amateka ku Isi yo kuba umuntu wa Gatatu wahawe igihembo cya Best Orginal Screenplay and Best Actor icyarimwe kandi muri Filime imwe.

Uburyo yavuye ku itabi ari muri Ring: Mu 1976, Sylvester Stallon, yatangaje ko yavuye ku itabi nyuma yo guhura n’ingaruka zaryo ubwo yari muri Ring. Uyu mwanzuro watumye benshi mu byamamare n’abakunda Cinema muri rusange babimukundira.

Ibyo wakundiye Sylvester Stallone ni byinshi , nyuma yo gusoma iyi nkuru andika muri Comment ibyo wibuka wamukundiye muri Filime ze warebye

Sponsored

Go toTop