Ibimenyetso by’ingenzi biranga umukobwa woroherwa cyane no kuryamana n’umugabo wubatse.

06/02/2024 08:33

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa ushobora kwisanga yaryamanye n’umugabo wubatse cyangwa bamwe mu bo bikunda kubaho.Uyu mukobwa akenshi ntabwo ajya ashobora kuyobora amarangamutima ye kuko yisanga yaryamanye nabo.Iyi ngingo rero akenshi isaba kwitonda kuko isaba ibintu byinshi birimo n’imyanzuro y’umuntu ku giti cye.

 

Ikivugwa muri iyi nkuru cyane, ni umugore ushobora kuryamana n’umugabo wubatse nubwo atari umurimo wacu kugira abo ducira amanza ariko bishobora kuba isomo kuri wowe uri gusoma iyi nkuru ukaba wagarukira aho.

 

1.UMUKOBWA URI GUSHAKA UWO YAHA AMARANGAMUTIMA WE: Umukobwa urajwe inshinga no gushaka uwo bakundana mbese akaba aricyo ashyize imbere ,uyu ashobora kwisanga yaryamanye cyangwa yakundana n’umugabo wubatse ari nayo mpamvu haba hagomba kubaho witonda cyane.Uyu mukobwa hari ubwo aba yumva adahagijwe n’uwo bari kumwe bigatuma yijyana munzira zo gushaka abandi.Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru , gitangaza ko bene uwo mukobwa , atekereza ko guha uwo mugabo umwanya bakaryamana , aba agiriye uwo mugabo impuhwe.

 

2.ABAKOBWA B’ABIYEMEZI: Kenshi abakobwa biyemera cyane hari ubwo barenga kubasore bo mu kigero cyabo bakibwira ko runaka ufite imodoka, wambara neza, usa neza ari we bari ku rwego rumwe nyamara uwo bavuga yubatse afite umugore n’abana.Iyo bihuye nawe adafite indangagaciro ze birangira bagiye mu mubano udashobotse.

 

3.ABAKOBWA BATAZI AGACIRO KABO: Bavuga ko abakobwa bamwe bashobora kuryamana n’abagabo bubatse kubera ko batazi agaciro kabo, cyangw abiyumva nk’abadafite agaciro bityo bagakoreshwa.

 

Sibyiza ko wumva ko ibi bimenyetso aribyo kamara ariko biri mu by’ingenzi ushobora kwisangamo ukaba wakwikosora.

 

ISOKO: NY POST

Advertising

Previous Story

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ushobora kuba waranduye SIDA utabizi

Next Story

Yigeze gukubitwa n’umugore ! Hasobanuwe impamvu ituma Diamond Platnumz adashaka umugore

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop