“I Rubavu hari impano ariko abazifasha nibo ntabo” ! Ishimwe Lambert yasabye ubuyobozi bw’Akarere kujya bwita kubahanzi – VIDEO

06/12/2023 18:00

Umwe mu bashoramari bari kuzamuka neza mu myidagaduro y’Akarere ka Rubavu , Ishimwe Lambert twaganiriye ahishura ko impano zihari ahubwo ikibazo ari aho zifashirizwa.Uyu musore yavuze ko habayeho ubufatanye bwa benshi abahanzi , aba Djs , n’abandi bafite impano bazamukana.

 

Ishimwe Lambert ni umuyobozi wa Orange Entertainment Group, isanzwe itegura ibitaramo mu Karere ka Rubavu, ndetse ikaba irimo abanyempano batandukanye bose bihaye intego yo gutahiriza umugozi umwe.

https://www.youtube.com/watch?v=jAlcXuylUx8

Mu kiganiro twagiranye, yemeje ko urukundo akunda umuziki n’imyidagaduro muri rusange rwahereye kera, agaragaza ko imbogamizi afite kuri ubu ari uko aba Djs be bajya gukorera ahantu ntibabishyure nyamara akazi yakarangije.

 

Lambert yikije ku kuba hakwiriye kubaho ubufatanye, abahanzi bagafatanya n’abashoramari ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kubafasha guteza imbere akarere nabo batiretse.

 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE

https://www.youtube.com/watch?v=jAlcXuylUx8

Advertising

Previous Story

Umu-YouTuber Trevor Daniel Jacob wagushije indege yarimo kubushake ashaka Views kuri YouTube yakatiwe amezi 6

Next Story

Tamira ifi munyarwanda ! El Classico Beach ibafitiye promotion y’iminsi mikuru ! Dore ibyo udakwiye gucikwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop