Advertising

Umu-YouTuber Trevor Daniel Jacob wagushije indege yarimo kubushake ashaka Views kuri YouTube yakatiwe amezi 6

12/06/23 17:1 PM

Hashize iminsi mike , havugwa inkuru y’umugabo w’Umunyamerika witwa Jacob Trevor Daniel , ukoresha urubuga rwa YouTube gusa akaza gushaka uko abona views nyinshi biturutse kugukoresha indege yarimo impanuka.

 

Uyu mugabo wo muri Amerika, yaje gufatirwa ibihano ahanishwa igifungo cy’amezi 6 ari muri gereza.Ikinyamakuru Theguardian , gitangaza ko yagushije indege mu ishyamba rya Los Padres National Forest mu mwaka wa 2021.

 

Nyuma y’iperereza ryakozwe yaje guhamya n’icyaha akatirwa amezi 6.Uyu mugabo asa n’uwicuza , yagize ati:”Mu myaka 2 ishize, nasimbutse mundege igwa hasi biturutse kunama mbi nari nagiriwe.Uyu munsi rero nakatiwe amezi 6 ndi muri gereza.Ndashimira inshuti zanjye n’umuryango wanjye munkunda cyane”.

 

Yakomeje agira ati:”Byari bunshyire mu mazi abira,gusa ndashimana Imana ko ubu ndi hano ndimo kubivugaho kandi niteguye kwigisha urubyiruko rwacu kwirinda amakosa n’ibyo nigiye muri ibi.Byarampinduye nk’umuntu iteka.Rero niteguye gukomeza ubuzima bwanjye mpindura rubanda”.

Ku mashusho yashyize kuri YouTube yanditseho ati:” I crashed my airplan”.Muri iyi ndege harimo , camera nyinshi zari ziri gufata amashusho ndetse nawe afite selfie.Yagushije indege afata umutaka

Previous Story

Tonasha Donna yifurije isabukuru nziza Prince Nillah umwana wa Diamond Platnumz na Zari Hassan

Next Story

“I Rubavu hari impano ariko abazifasha nibo ntabo” ! Ishimwe Lambert yasabye ubuyobozi bw’Akarere kujya bwita kubahanzi – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop