Advertising

Huye: Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barasaba gusanirwa inzu zenda kubagwaho

07/04/2023 07:20

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barasaba gusanirwa inzu zenda kubagwaho. Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Rukira mu Karere ka Huye, barasaba gusanirwa inzu kuko zenda kubagwaho kandi bakaba badafite amikoro yo kubyifasha nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Uyu muryango ugizwe w’abantu batanu utuye mu nzu yaridutse ikaba yaranapfumutse amabati, uvuga ko uhangayikishijwe n’ubuzima bwawo.Ati: “Mu bihe byashize baratubaruye batubwira ko tuzasanirwa inzu, ariko imvura y’itumba isanze ntacyo baradufasha.

Iyo imvura iguye tuba dufite ubwoba ko ishobora kutugwaho, naho iyo iguye nijoro ntabwo turyama kuko igice kinini kirava. Turyamisha abana ahatava twebwe tugategereza ko imvura ihita tugihagaze.”


Avuga ko birengagije uko ubuzima busigaye bugoye, ubu ikibazo gikomeye bafite ko ari uko basanirwa inzu.Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, we avuga ko igihe cy’imvura kibahangayikishije kuko inzu yabo igiye kubagwaho.Ati: “Izi nzu zubatswe mu 1998, bazidutuzamo mu 2000. Twebwe inzu yacu yasenyutse ihereye hasi kuko fondasiyo yararidutse. Iyo imvura iguye tugira impungenge ko ishobora kwika tukahasiga ubuzima.”

Uyu mugore akomeza avuga ko hari n’abandi bafite inzu zangiritse cyane ku buryo bifuza ko zasanwa kuko imvura y’itumba ishobora kuzasiga badafite aho bakinga umusaya.Mu kiganiro rwandanews24 dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukira Gatete Claver, yavuze ko ikibazo cy’inzu zo muri uyu Mudugudu zishaje bakizi kandi ko gahunda yo kugikemura yatangiye.

Ati: “Hari inzu zangiritse kuburyo zidashobora no gusanwa, ariko mu minsi ishize twarazibaruye dukora raporo tuyohereza muri MINUBUMWE kugira ngo izi nzu zizasanwe, izangiritse cyane abazituyemo bazubakirwa bundi bushya.” Gitifu Gatete akomeza avuga ko gahunda yo gusana izi nzu yatangiye kuko hari abamaze gusanirwa, n’abandi bakazagerwaho uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Umudugudu wa Nyanza uherereye mu kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye mu karere ka Huye. Watujwemo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu 2000, ariko inzu batujwemo zubatswe mu 1998.

RWANDA NEW 24

Previous Story

#Kwibuka29: Abanyamakuru barasabwa gukorana ubushishozi n’ubunyamwuga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Next Story

Dore ibyiza byo kurya avoka buri munsi

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop