Dore ibyiza byo kurya avoka buri munsi

07/04/2023 08:21

Abantu benshi ntabwo banya bamenya ibyiza byo kurya Avoka, kuko biragoye kubona abantu barya avoka mu gihe bagiye kurya, kandi nyamara abahanga mu binjyanye n’ubuzima bavuga ko Avoka igira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Avoka ifatwa nk’ikiribwa cy’ubuzima ku isi kuko ngo ikungahaye ku ntungamubiri zo mu biribwa zigera kuri 25 nka Vitamin A,B,C,E na K,copper,iron,phosphorus,magnesium na Potassium.


Avoka kandi ngo igizwe na Fiber,Protein ndetse ikaba inakungahaye kuri Phytochemicals nka Beta-sitosterol,glutathione na Lutein irinda umubiri indwara z’ibyuririzi ndetse n’uburwayi muri rusange.

Bityo nifashishije google nk’uko mwabidusabye , nabazaniye ibyiza 7 byo kurya avoka:

1.Ubuzima bw’umutima .Avoka ikungahaye kuri Vitamin B6 na Folic acid ifasha guhindura ibipimo bya Homocysteine,kuko iyo Homocysteine igiye ku bipimo byo hejuru biba byongerera ingaruka mbi ku mutima zo kwandura inwara z’ibyuririzi mu buryo bworoshye.

Kandi avoka na none ikungahaye kuri Vitamin E,glutathione na monounsaturated Fat ifasha gukora neza k’umutima.

2.Kugabanya umuvuduko w’amaraso.Avoka ikungahaye kuri Beta-Sitosterol ifite inshingano zo kugabanya umuvuduko w’amaraso,nkuko ubushashatsi bubyerekana ngo umuntu urya avoka byibura iminsi 7 aba afite 17% byo kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso atembera.

3.Kuringaniza isukali yo mu maraso.The monounsarated fats yo muri avoka ifasha umuntu gushyira ku gipimo nyacyo isukari yo mu maraso,kuko isukali nyinshi yo mu maraso ntabwo ari nziza ku buzima bw’ikiremwa muntu.

4.Irinda indwara ya Cancer.Oleic Acid yo muri Avoka ni acide iba muri Avoka ifasha umuntu kurwanya kwandura indwara ya Cancer

5.Irwanya umwuka mubi uturuka mu kanwa.Avoka ni kimwe mu bintu karemano byoza mu kanwa ndetse n’impumeko itari nziza,iyo umuntu arya avoka ntabwo ahumeka umwuka unuka.

6.Uruhu rwiza.Amavuta y’avoka akoreshwa mu mavuta atandukanye yo kwisiga kuko ikungaha ku biribwa by’uruhu ndetse uruhu rugasa neza kandi aya mavuta yo muri avoka arinda uruhu irwara z’ibyuririzi.

7.Umubyibuho.Avoka ifite Calories 200 z’ingana n’amagarama 100 mu gutera umubyibuho mu gihe izindi mbuto ziba zifite hagati ya 60 na 80 za calori zihita zingana n’amagarama 100,Ku mubare munini waza Calories,Avoka niyo ya mbere ku muntu ushaka kubyibuha.

Ntabwo ari byiza kurya Avoka nyinshi ku munsi kuko bitera umwijima,ibyiza nuko warya imwe ku mafunguro yawe ya saa sita nindi imwe ku mafunguro yawe ya nimugoroba,ebyili ku munsi ziba zihagije.

UMURYANGO.RW

Advertising

Previous Story

Huye: Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi barasaba gusanirwa inzu zenda kubagwaho

Next Story

Abarenga 60 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Kivu

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop