Advertising

“Banyita umusinzi bakavuga ko nishwe n’urumogi bikambabaza cyane’ ! Tidjala Kabendera yatangaje uburyo yababaje ababyeyi be akabyarira iwabo

09/05/2023 20:28

Tidjala Kabendera wamamaye nka T.K kuri Radio Rwanda ndetse no mu itangazamakuru muri rusange yagarutse k’ubuzima bubi yanyuzemo, atangaza ko yababajwe cyane no kuba abantu bamuvuga cyane , bakamushinja kunywa itabi.Uyu mugore wamamaye bidasanzwe, yavuze ko kubyarira iwabo yabifashe nko kubasebya.

Yagarutse ku buryo bamuvuga aho aciye batazi ko abumva bakemeranya ko anyes itabi yamara ntihagire n’uhindukira ngo amubaze niba ibyo bavuga ari ukuri.Tidjara Kabendera yasobanuye uburyo abantu bamuvugaga ikiganiro cye kigiyemo kandi ahari.

Ati:” Ikiganiro cyanjye cyabaga gitangiye bakamvuga cyane, bakavuga ngo nywa inzoga,kuva gitangiye kugeza kirangiye.Bakabyemeza neza neza uti ni umusinzi.Umunsi byarabaye maze umunsi umwe babivuga ndimo kuvumva, maze kuko twari mu modoka imwe , ndavuga ko kuri Radio ndasigara.Uwo mwanya bose baguye muri Coma, barumirwa ndetse baricuza”.

Tidjala yavuze ko kubyarira iwabo byamutunguye cyane ndetse akabifata nko kubaba babaza.Yagize ati:” Gutekereza ko ntwite umwana wa mbere kwanza, ntabwo narinziko ubwo buzima nabubamo, hari aho nageze nifuza gupfa.Ndavuga nti, iyo papa aza kuba akiriho akabona ko nabaye umuntu , aho kumva ko nabaye undi.Iteka nishinja urubanza kuko ntabwo nzabasha kwibagirwa ko nababaje na mama wanjye”.

Ubusanzwe Tidjala Kabendera ni umwe mubanyamakuru bafatirwaho icyiregerezo dore ko yatangiye itangazamakuru kera benshi batari baza mu mwuga.Iki kiganiro yagikoranye na Gerard Mbabazibakoranye kuri Radio Rwanda.

Uyu mugore yasabye abantu batandukanye kujya bashaka akazi ariko bakamenya kugira ijambo ryiza muri bo , ndetse baagaburira ababagaburira ibyiza.Yemeje ko kandi asengera ibyo abona kugira ngo bigende neza.

Tidjara Kabendera, yatangiriye itangazamakuru muri Tanzania, aho yigiye n’itangazamakuru.Yatangije itangazamakuru muri 2001 aribwo yagiye kuri Micro bwambere ari muri Arusha.
Muri 2003 nibwo Tidjara Kabendera yageze kuri Radio Rwanda, kugeza ubu iyo aza kuba akiri kuri Radio,yaribube yujuje imyaka 20 akora itangazamakuru.

Kugeza ubu Tidjara yemeza ko ikintu kimugora ari ukumva abantu bakuru bamubwira ko bakunda ibyo akora ndetse buri Generation ikamushima buri muntu kugiti cye.

Previous Story

Havumbuwe ingirabuzimafatizo y’umuhangayiko mu bwonko n’uburyo bw’umwimerere bwo kuyirwanya

Next Story

“Narongoye abagore 6 icyarimwe ndabakunda ariko nanga ko bose bagira mu mihango rimwe” – Arthur Urso

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop