Advertising

Hateguwe umuhango wo kwibuka Nyakwigendera umuramyikazi Giselle Precious umaze umwaka atabarutse

14/09/2023 06:51

Giselle Precious yari umuramyi mwiza w’indirimbo za himbiwe Imana.Uyu mugore wasize umwana umwe , yapfuye tariki 15 Nzeri 2022 , kuri ubu hateguwe umuhango wo kumwibuka uzarangwa no gushyira indabo kumva ye no gusura abana.

 

Bifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 10 : 7 , ugira uti:” Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha, Ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora”.

 

Uyu munsi bise ngo ‘In Loving Memory of Giselle Precious Nsabimana’.Harimo uko gahunda yo kwibuka uyu muramyikazi umaze umwaka umwe atabarutse.

 

Nk’uko bigaragara kurupapuro rwashyizwe hanze n’umuryango we, Kuva ku isaha ya Saa 10:30 kugeza 12:00 , azaba ari umuhango wo gushyira indabo kumva. Kuva saa 12:00 kugeza saa 14:00 azaba ari ugusura abana barwariye mu Bitaro bya Gisenyi ( Premature Babies) , Saa 14:15 kugeza saa 15:00 azaba ari ugukaraba.

 

Urupfu rwa Giselle Precious rwamenyekanye ari mu masaha ya mu gitondo ari ku wa Kane ubwo yari ari mu bwogero maze agatabaza umugabo wari umufashije umwana munzu, uwo mwanya bakamwihutana kwa mu ganga.

 

Giselle Precious, yasize umwana w’umukobwa n’umugabo witwa Niyonkuru Innocent.Bibarutse umwana wabo w’imfura tariki 28 Kanama 2022.

 

Giselle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana gusa atangira urugendo rwo kuririmba ku giti cye muri 2017 asengera muri ADEPR Gatenga.

 

Uyu muhanzikazi yari afite indirimbo nyinshi kandi zakunzwe dore ko yaherukaga gukora igitaramo yise ngo ‘Imbaraga z’Amasengesho’ ndetse akaba yari aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Umusaraba”.

Previous Story

Burya uzakore! Tylor Swift yatsindiye ibihembo 9 mw’ijoro rimwe byose byavuye kundirimbo yise “Anti-Hero” mu itangwa ry’ibihembo ryiswe VMAs

Next Story

“Abagore benshi bishimiraga Kuba nakoresha ibitsina byanjye bombi icyarimwe turi gutera akabariro” ! ubuhamya bw’umugabo ufite ibitsina bibiri by’abagabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop